Nyabihu : Abaturiye  ikiyaga cya Nyirakigugu baratabaza

Abaturanye n’ikiyaga cya Nyirakigugu baravuga ko bahangayikishijwe nuko kirikugenda gisatira aho batuye ari nako kibasenyara ndetse kikanatwara imyaka bahinze.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda baganiriye n’Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati’Iyo imvura yaguye ntituryama. Iy’ejo bundi ho sinigeze njya mu buriri naraye nicaye buracya kuko amazi yari yazengurutse inzu, ubu winjiyemo wasanga hatose’’.

Mugenzi we nawe avuga ko impungenge kuri iki kiyaga ni uko ubu bigoye kubona icyo wagaburira abana kuko ngo iyo imvura iguye bagira ubwoba ko inzu zibagwira .

Kuba aba baturage bacungiraga kuri ubu butaka nk’urufatiro rw’imibereho yabo ndetse bakanabwifashisha mu buhunzi bufatiye runini benshi mu batuye muri aka gace, bavuga ko inzego zibareberera zabafasha gushaka ikindi gisubizo.

Undi muturage yavuze ko nta bishyimbo yariye kuko aho yari yabihinze hamwe n’ibirayi byose byatwawe n’amazi y’iki kiyaga ati’’karoti twari twarahahinze zaragiye mbese ubu ni uku duhagaze. Ubu uretse gutegereza icyo ubuyobozi bwadukorera, nta kindi twakora’’.

Mugenzi we nawe ubangamiwe n’iki kiyaga asaba ubuyobozi kubafasha bukabimura aha hantu kuko kibamereye nabi ati’’Mbisaba Imana ariko n’abayobozi ndabibasabye badukure aha hantu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko hari gahunda ihuriye n’inzego zinyuranye yo kuyobora amazi ava muri iki kiyaga kuburyo bitanga ikizere ko izatanga igisubizo kirambye.

Ati’’nkuko bigaragara kiriya kiyaga cya Nyirakigugu kigenda gikura gisatira abaturage. Ubu gahunda iriho inahuriweho n’inzego za RPPA, minisiteri y’ibidukikije, Rwanda Water Board ndetse n’akarere, ubu no gukora ku buryo amazi akazajya aca munsi y’umuhanda akamanuka ajya mu mugenzi wa Nyamukongoro. Ubwo buryo nibwo buhari bwo gukora kandi burambye ndetse no kubimura”.

Nubwo nta gihe gitangazwa ibi bikorwa bizashyirirwa mu bikorwa , ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko burigushakisha ahaboneka ibibanza.

Bamwe mu baturage bavuga ko abo hambere babonaga Nyirakigugu nk’ubwiza nyaburanga bari bahafite gusa kuri ubu yabereye umutwaro uremeye aba bakomotseho.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo