Close MORE NEWS Ntiwinyeganyeze ntakurasa-Umunyamakuru Gatera yasobanuye uburyo yagambaniwe agafungwa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 25-11-2019 saa 12:43' whatsapp Facebook Gatera Stanley, umunyamakuru ubimazemo imyaka 13 ubu akaba ari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMUSINGI n’ITOROSHI, yasobanuye uburyo yagambaniwe n’umuntu ufitanye ibibazo n’itorero ADEPR agafungwa mu mpera z’icyumweru gishize, avuga uburyo umuntu yamuturutse inyuma akamufata amubwira ko niyinyeganyeza amurasa. Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU TV ONLINE, umunyamakuru Gatera Stanley yatangiye avuga uburyo abona umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda dore ko awumazemo imyaka itari mikeya, aho avuga ko ari umwuga ugoranye cyane urimo ibibazo byinshi cyane. Avuga ko umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda atawuraga uwo akunda, ati "Ubundi mu buzima busanzwe, umwuga mwiza, ni umwuga ushobora kwifuriza umwana wawe kuzawukora cyangwa umushuti wawe cyangwa umuvandimwe wawe ariko jyewe uyu munsi, ntabwo nakugira inama cyangwa nagira murumuna wanjye inama cyangwa umwana wanjye ngo azaze muri uyu mwuga, wapi". Abajijwe impamvu avuga ko atagira umuntu inama yo kuza mu mwuga w’itangazamakuru kandi ari wo umutunze, ati "Urantunze ariko ni intambara kandi ntabwo nakwifuriza umwana wanjye kuza mu ntambara cyangwa umuvandimwe wanjye". Ku kuba yari yafunzwe, uyu munyamakuru avuga ko yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019 nyuma yuko ahamagawe n’umuntu amubwira ko ashaka ko yajya amwamamariza. Muri iki kiganiro yasobanuye uburyo yahuye n’uwamuhamagaye bakaganira nyuma akaza guturukwa inyuma n’umuntu wahise amufata amubwira ko niyinyeganyeza aramurasa. Gatera ati "Ahagurutse agiye (uwo bari kumwe ari na we wamuhamagaye), ngiye kumva numva umuntu anturutse inyuma aramfashe, ngo ntiwinyeganyeze ntakurasa, ntugire movement n’imwe ukora...". Uwari ufashe Gatera ngo yahise abwira mugenzi we bari kumwe ngo akureyo amapingu ni ko kuyambika uyu munyamakuru Gatera Stanley bamubwira ko ngo yari ari kwaka ruswa. Gatera avuga ko yaje gufungurwa nyuma yuko asobanuriye inzego z’umutekano uko byose byagenze, ati "Mbanze nashimire ba Afande twaganiriye na bo, barashishoje vuba vuba babona ko bambeshyeye barandekura". Uyu wakinnye umutwe uyu munyamakuru kugeza ubwo atawe muri yombi, ni uwitwa SHINGIRO Eraste ufitanye ibibazo n’itorero ADEPR aho ngo rimwishyuza Miliyoni zirenga 70 nkuko Gatera Stanley abivuga. Gatera avuga ko inkuru yakoze kuri uyu mugabo wamufungishije, yaba ari yo ntandaro yo kumugambanira nubwo bitamuhiriye, agira inama abanyamakuru bagenzi be guhaguruka bakarwanya ababarwanya mu mwuga wabo. Byose n’ibindi utabonye mu nkuru, Gatera yabisobanuye muri iyi Video utapfa gusanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Ntiwinyeganyeze ntakurasa-Umunyamakuru Gatera yasobanuye uburyo yagambaniwe agafungwa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 25-11-2019 saa 12:43' whatsapp Facebook Gatera Stanley, umunyamakuru ubimazemo imyaka 13 ubu akaba ari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMUSINGI n’ITOROSHI, yasobanuye uburyo yagambaniwe n’umuntu ufitanye ibibazo n’itorero ADEPR agafungwa mu mpera z’icyumweru gishize, avuga uburyo umuntu yamuturutse inyuma akamufata amubwira ko niyinyeganyeza amurasa. Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU TV ONLINE, umunyamakuru Gatera Stanley yatangiye avuga uburyo abona umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda dore ko awumazemo imyaka itari mikeya, aho avuga ko ari umwuga ugoranye cyane urimo ibibazo byinshi cyane. Avuga ko umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda atawuraga uwo akunda, ati "Ubundi mu buzima busanzwe, umwuga mwiza, ni umwuga ushobora kwifuriza umwana wawe kuzawukora cyangwa umushuti wawe cyangwa umuvandimwe wawe ariko jyewe uyu munsi, ntabwo nakugira inama cyangwa nagira murumuna wanjye inama cyangwa umwana wanjye ngo azaze muri uyu mwuga, wapi". Abajijwe impamvu avuga ko atagira umuntu inama yo kuza mu mwuga w’itangazamakuru kandi ari wo umutunze, ati "Urantunze ariko ni intambara kandi ntabwo nakwifuriza umwana wanjye kuza mu ntambara cyangwa umuvandimwe wanjye". Ku kuba yari yafunzwe, uyu munyamakuru avuga ko yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019 nyuma yuko ahamagawe n’umuntu amubwira ko ashaka ko yajya amwamamariza. Muri iki kiganiro yasobanuye uburyo yahuye n’uwamuhamagaye bakaganira nyuma akaza guturukwa inyuma n’umuntu wahise amufata amubwira ko niyinyeganyeza aramurasa. Gatera ati "Ahagurutse agiye (uwo bari kumwe ari na we wamuhamagaye), ngiye kumva numva umuntu anturutse inyuma aramfashe, ngo ntiwinyeganyeze ntakurasa, ntugire movement n’imwe ukora...". Uwari ufashe Gatera ngo yahise abwira mugenzi we bari kumwe ngo akureyo amapingu ni ko kuyambika uyu munyamakuru Gatera Stanley bamubwira ko ngo yari ari kwaka ruswa. Gatera avuga ko yaje gufungurwa nyuma yuko asobanuriye inzego z’umutekano uko byose byagenze, ati "Mbanze nashimire ba Afande twaganiriye na bo, barashishoje vuba vuba babona ko bambeshyeye barandekura". Uyu wakinnye umutwe uyu munyamakuru kugeza ubwo atawe muri yombi, ni uwitwa SHINGIRO Eraste ufitanye ibibazo n’itorero ADEPR aho ngo rimwishyuza Miliyoni zirenga 70 nkuko Gatera Stanley abivuga. Gatera avuga ko inkuru yakoze kuri uyu mugabo wamufungishije, yaba ari yo ntandaro yo kumugambanira nubwo bitamuhiriye, agira inama abanyamakuru bagenzi be guhaguruka bakarwanya ababarwanya mu mwuga wabo. Byose n’ibindi utabonye mu nkuru, Gatera yabisobanuye muri iyi Video utapfa gusanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu