Ntiturwanya igihugu, ntabwo turwanya leta-Uwa ’Bannyahe’ abwira Minisitiri Shyaka

Ubwo baganiraga na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ku kibazo bamaranye igihe cy’imitungo yabo bakuwemo ariko ntibahabwe ingurane ikwiye kandi yumvikanyweho nkuko amategeko abiteganya, umwe muri aba baturage bo mu Midugudu ya Kangondo ya 1, Kangondo ya 2 na Kibiraro ya 1 yo mu Kagali ka Nyarutarama hazwi cyane nka ’Bannyahe’ yabwiye Minisitiri Prof Shyaka ko kuba bahora bagaragaza ikibazo cyabo atari ukurwanya igihugu cyangwa leta yewe nta n’imyigaragambyo baba barimo ko ahubwo icyo bahagazeho ari imitungo yabo kugeza ubu badahabwa ingurane yayo.

Byagarutsweho ku wa 25 Ugushyingo 2020 mu biganiro byabahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ibiganiro bitabonye umuti urambye w’iki kibazo aba batyurage ba Bannyahe bamaranye igihe kinini.

Aba baturage bakunze kumvikana bavuga ko bifuza ko leta yubahiriza ibyo itegeko ryo kwimura abantu kubw’inyungu rusange mu Rwanda rivuga aho rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa.

Umwe muri aba baturage yabwiye Minisitiri Shyaka ko ushaka inzu yakayihawe ariko n’utayishaka agahabwa indi ngurane ikwiriye, ati "Ushaka inzu nibayimuhe kuko ayishimiye, ushaka ingurane ikwiye na we nibayimuhe kuko na we ayishimiye, turi abanyarwanda duture twishimye dutekanye kuko dukunda igihugu cyacu".

Yavuze ko kubaza ingurane y’imitungo yabo atari ukurwanya igihugu cyangwa leta, ati "Ntabwo turwanya igihugu, ntabwo turwanya leta, nta myigaragambyo dufite ariko icyo duhagazeho ni umutungo wa buri muntu".

Ubwo ibi biganiro byabaga, bamwe muri aba baturage bagaragarije Minisitiri Shyaka ko kwimurirwa mu Busanza mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro ari imbogamizi by’umwihariko ku bafite imiryango igizwe n’abantu benshi.

Umwe amanitse ikiganza yatsembeye Minisitiri Shyaka ko atazajya mu nzu y’icyumba kimwe, ati "Jyewe ku giti cyanjye rero, nkaba mvuga nti ’niba mwaransize ku rutonde rw’abantu bazajya muri chambrette, ku giti cyanjye dore ndi imbere yanyu ntayo nzajyamo kuko ndacyafite umuco nyarwanda, ntabwo nshaka gutandukana n’umugabo nashatse".

Yakomeje avuga ko adashaka ko abana be bazabyarana kubera inzu ntoya, ati "Sinshaka ko umukobwa wanjye n’umuhungu wanjye bazabyarana, sinshaka n’abo bana nareze bakiri bato ko mbirukana".

Yabwiye Minisitiri Shyaka kandi ko atumva uburyo abana bazajya barara nka hariya n’ababyeyi nka hariya barebana kandi mu muco nyarwanda bitabaho, ati "Sinzu ukuntu nzajya kuryama hariya jyewe na Munyaneza Fidele (umugabo we),
Nsengiyumva na mushiki we bakaryama hariya, ntabwo mbyumva jyewe rwose mwo kabyara mwe, nimubona indi ngurane inkwiriye, ikwiriye umuryango wanjye muzayimpe ariko nibiba chambrette rwose muzarebe ukundi kuntu mugenza".

Ubwo ibi biganiro byabaga, byavuzwe ko hari imiryango yamaze kwemera kwimurirwa muri izi nzu nshya gusa ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage kandi batsembeye Minisitiri Prof Shyaka bavuga ko batazemera kwimukira muri aya mazu bubakiwe mu Busanza.

Umuturage ati “Ese Minisiti, abatazemera kwimuka bizagenda bite ? Uzabigenza gute ko hari abanyarwanda benshi baba bifitiye mu mufuka bazamura itaje aho ngaho, uzabigenza gute?”.

Ibi biganiro byamaze igihe kigera ku masaha atatu ariko byarangiye nta mwanzuro ufashwe ndetse Minisitiri Shyaka avuga ko bazongera kugaruka bakaganira kugeza igihe bagereye ku mwanzuro mwiza.

Ibyakomeje kwibazwaho bikomeye n’aba baturage, ni impamvu ubutegetsi budashikama ngo bukurikize icyo amategeko ateganya mu mishinga yo kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu bwite ahubwo bugashaka gutwarira abantu mu kivunge bukavuga ko ngo bugiye gukurikiza amategeko hari ababihomberamo.

Nta kigeze kivugwa ku bashaka ingurane y’amafaranga banakomeza gutsimbarara ko imitungo yabo ari ntavogerwa uretse gusa kuvuga ko ngo abafite imitungo ihenze bazegerwa bakaganirizwa ukwabo. Hari abasesenguzi bavuga ko hakagombye kubaho abanyamategeko bahuza impansde zombi kugira ngo iki kibazo gikemuke mu buryo bwa burundu.

Ibi biganiro byabaye nyuma gato yuko hari hashize iminsi hongeye kuzamuka intugunda zaturutse kuri bamwe muri aba baturage bari bongeye kujya gushinga amahema mu matongo y’ahahoze amazu yabo, bamwe muri bo bafashwe n’igipolisi barafungwa bazira gusubira gushinga amahema mu matongo yabo.

Umujyi wa Kigali urabarura abasaga ibihumbi 6000 uvuga ko bari batuye mu bishanga barimo abagera kuri 250 bo muri Nyarutarama basenyewe amazu.

Muri aba baturage, hari abagaragaje ko batishimiye kuba hari bagenzi babo bo mu Mudugudu wa Kibiraro ya I bo bishyuwe amafaranga mu gihe bo bahatirwa amazu gusa ubutegetsi bw’Umujyi wa Kigali bukavuga ko ngo abahawe amafaranga hashingiwe ku miterere y’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Iki kibazo cy’abaturage bo mu Midugudu ya Kangondo ya I, Kangondo ya II na Kibiraro ya I yo mu Kagali ka Nyarutarama hazwi cyane nka ’Bannyahe’, gifite umuzi mu mwaka wa 2017 aho kireba abaturage basaga 1500 bose hamwe.

Kugeza ubu imiryango 48 bivugwa ko yabyemeye, ni yo imaze gutuzwa mu Busanza ikuwe mu mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I mu Karere ka Gasabo.


Ubwo Minisitiri Shyaka n’abarimo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa baganiraga n’abaturage ba Bannyahe, ibiganiro bitagize icyo bigeraho

UMVA MURI IYI VIDEO IBIBAZO BIKAKAYE ABA BANNYAHE BABAJIJE MINISITIRI SHYAKA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo