Ntitubabara nk’intumwa za rubanda kuko ntacyo batumariye-Uwasenyewe Bannyahe

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama mu Midugudu ya Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri na Kibiraro, avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo mu myaka itatu bamaranye ikibazo batigeze bababona babavuganira ngo ikibazo cyabo gikemuke.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, uyu muturage uri mu basenyewe inzu ’Bannyahe’, yagize ati "Kugeza uyu munsi twe ntabwo Abadepite bacu twe tubabara nk’intumwa za rubanda kuko muri iyi myaka itatu ntabwo twigeze tubabona mu kibazo cyacu".

Ngo kuba batarababonye mu kibazo cyabo, ni yo mpamvu batababara nk’intumwa zabo, ati "Kuba rero tutarababonye, ni na yo mpamvu tutababara nk’intumwa za rubanda ahubwo ni intumwa zifite abo zihagarariye, zihagarariye n’imiryango yabo mwa ziriya ntebe".

Akomeza ati "Kuba tutarababonye mu bibazo byacu, wambwira gute ko bampagarariye cyangwa ko ari intumwa yanjye?".

Uyu muturage aravuga ibi mu gihe ubwumvikane bukomeje kubura hagati y’ubutegetsi n’abagomba kwimurwa I Nyarutarama hazwi cyane nka Bannyahe dore ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri aba baturage basenyewe inzu bagombaga gusura inzu bazimurirwamo ntibumvikane n’ubuyobozi bikaba ngombwa ko uyobora Akarere ka Gasabo yurira imodoka akitahira nkuko Ijwi ry’Amerika ryabivuze.

Izi nzu ubutegetsi bushaka kwimuriramo aba baturage zubatse mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Ubwo bazisuraga kuri uyu wa Gatatu habayeho ubushyamirane hagati y’abategetsi, inzego z’umutekano n’aba baturage nyuma yuko umwe afotoye bigasabwa ko yakwa Telefoni imishyamirano igatangirwa ityo.

Mu bavuganye n’Ijwi ry’Amarika, hari uwumvikanye agira ati "Ibyo duhuye na byo ni agahomamunwa, baduhamagaye ngo nituze batwereke aho inzu zigeze, ari inzu dusanze uko twahereye kera tuzanga ni ko zikiri ntacyahindutse".

Ikibazo gikomeye hagati y’aba baturage ba Bannyahe benshi bavuga ko kizakemurwa n’umukuru w’igihugu wenyine, ni uko hari abaturage bishakira amafaranga babariwe mu mitungo yabo, ubuyobozi bwo ntibubikozwe bukavuga ko bazahabwa inzu, bityo rukabura gica.

Muri Werurwe uyu mwaka aba baturage bandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba ubutabazi bwihuse ngo badasenyerwa bakanyagwa ibyabo ku gahato hitwajwe ibiza ariko kugeza n’ubu ntibigeze basubizwa nkuko bamwe mu baherutse kuganira n’UMUBAVU babivuze.

Aba baturage bavuga ko inzu bubakiwe n’umushoramari "bahatirwa kujyamo zitaberanye n’imiryango yabo".

Banditse bati "Urugero usanga abenshi muri twe bafite umuryango w’abantu batanu kuzamura bagenerwa inzu y’icyumba kimwe izwi nka ’chambrette’".

Itegeko ryo mu 2015 ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda riteganya ko umuntu yimurwa ahawe ingurane ikwiye kandi yumvikanyweho.

IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI UYU MUTURAGE WASENYEWE BANNYAHE YAGANIRIJE UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Alphonse Kuya 25-09-2020

Muraho koko ibi bizagarukira he ? Badepite ko mwatowe ngo muri intumwa za rubanda iyo mubona induru n’imiborogo by’abaturage mwe mwunva bitabateye ubwoba . Nk’intumwa za rubanda ko mutumiza aba ministre mukababaza ibitagenda . Kuki ba mayor basuzugura abaturage bene aka kageni ko batabazwa ? Bakire namwe mugura abaturage mukabagurana nutwabo sha mugabanye imari itazaba umuvumo ubashinja guhonyora umukene . Ntumwa za rubanda mwivunisha Prezida ati > UMUYOBOZI UTUZUZA INSHINGANO ZE AZABIBAZWE namwe mugomba kubazwa icyo mukora mubiro rubanda ihonyorwa

Ntezimana vincent Kuya 25-09-2020

Aba Bantu bakwiye kubyumva ikibazo cyabo kigakemuka kuko ibyo bavuga Ni ukuri

Elucan Kuya 25-09-2020

Ariko ubwo ibyo bigiye kuba ikibazo? Leta ko ari umubyeyi wa Bose kuki ibyifuzo by’abaturage bitakubahirizwa? Imisoro n’aho yaba yabaye mike nibaguze bishyure abo bimuwe maze induru zirangire mu gihugu cyacu turwane n’ibibazo bikomeye. Ikindi, uku kubuza abaturage gufotora ntibihishe amanyanga y’ibyakozwe? Aha niho ba rwiyemezamirimo biba bafatanyije n’abayobozi Bamwe babakingira ikibaba; kera kabaye ngo Leta yaribwe amamiriyar! Abaturage nibatabarwe rwose! Abadepite na mwe nimurengere rubanda. Ni yo mwaba nta mutima w’impuhwe mufite wo kubikora mwibuke ko impamvu muri muri izo ntebe Ari ukugira ngo mufashe igihugu. Ariko ubwo mwe ntimutewe isoni no kumva iki kibazo kidakemuka kd cyoroshye!? Murebe Ibibazo u Rwanda rwikuyemo ukuntu byari bikomeye! Ese ubundi mubona President we aba adakeneye kuruhuka? Igihe cyose abantu ngo bazigira ku Mukuru w’igihugu! Mumufashe rwose, na twe hasi twifuza kumfasha ngo igihugu gikomeze gitere imbere kd mu mahoro.