Ntidushaka kumva ngo Idamange yishwe na Corona cg ngo yiyahuye

Mu kiganiro Umubavu uherutse kugirana na Me Ntaganda Bernard utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yatangaje ko badashaka kumva RIB na Police batangaza ko Idamange yapfuye yishwe na Corona cyangwa ngo yiyahuye.

Yagize ati " Ntabwo dushaka kumva ejo n’ejo bundi Police y’u Rwanda itubwira ngo Idamange yapfuye yiyahuye, cyangwa ngo Idamange yapfuye yishwe na Covid-19.

Yakomeje asubiza abavuga ko ngo Idamange yaba arwaye mu mutwe, avuga ko ngo ahubwo abarwaye mu mutwe ari abantu bacinya inkoro aho kuzuza inshingano zabo.

Ati" Ibintu byo kujyana Idamange i Ndera ntabwo ari byo, Njyewe nakurikiranye amagambo yose ya Idamage, ni ibintu birimo umuryo, interuro ku yindi mbese harimo injyana y’ubwenge, ubwo urambwira ngo umuntu nk’uriya afite ikihe kibazo cyo mu mutwe."

Akomeza agira ati" Sinzi niba nibuka neza hari Umuminisitiri w’intebe wavuze ngo twese[Abaminisitiri] twarakosheje uretse wowe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, aba ni bo barwayi bo mu mutwe."

Avuga ko igihe kigeze ngo abantu bakumva ko akarengane kagomba gucika, bitaba ibyo ba Idamange bazaba miliyoni 12.

KURIKIRA IKIGANIRO KIRAMBUYE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ax Kuya 1-03-2021

Iyaba abanyarwanda bose bari bameze nka Idamange bagatinyuka bakava muri ndiyo bwana yamafuti twakabaye tugira u Rwanda twiguza nkuko bivugwa kndi bitari ku mutima y ababiririmba nibutse abanyarwanda ko kya muntu utibeshya uretse Imana yonyine none ngo bibeshye bose uretse perezida?!aho niho tuburira ubwenge none c perezida wu Rwanda abaye Imana ko ariyo utibeshya??umva urwishe ya nka ruracyayirimo