Ntibumva impamvu Min. Gatete ataza mu rubanza kandi yararezwe

Mu rubanza reregwamo Caleb Rwamuganza wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, uyu munsi abunganira abaregwa bagaragaje imbogamizi zikwiye gusobanurwa mbere y’uko baburana mu mizi zirimo izijyanye no kuba Amb. Claver Gatete n’abandi bantu babiri bagaragara muri system ko barezwe ariko bakaba batagaragara mu rubanza.

Iburanisha ryatangijwe n’inzitizi zishingiye kuri Kompayi ya AP limited y’Umunyemari Rusizana Aloys uri mu baregwa muri uru rubanza.

Muri uru rubanza rwabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga, Urukiko rwatangiye rubaza Ubushinjacyaha niba iyi Kompanyi AP Limited yarahamagawe ikaba inaregwa muri uru rubanza kuko igaragara muri system, Umushinjacyaha asubiza agira ati “ yego na yo twarayireze.”

Umunyamategeko wunganira Rusizana Aloys nyiri iyi Kompanyi, yahise yaka ijambo avuga ko itahamagawe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko inyandiko iyihamagaza baraye bayibonye muri system mu ijoro ryakeye.

Ati “Twe duhagarariye Rusizana ubwo yashaka abayihagarira yaba ari twe cyangwa n’abandi.”

Me Nkundabarashi Moise wunganira Caleb Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, na we yahise yaka ijambo avuga ko uretse iriya kompanyi yahamagatwe mu buryo budakurikije amategeko, hari n’izindi nzitizi zishingiye ku bantu bagaragara muri system ko barezwe ariko bakaba batarahamagajwe.

Me Nkundabarashi avuga ko hari abantu babiri ari bo Claver Gatete [Minisitiri w’Ibikorwa Remezo] na Danys Ruhumuriza bagaragara muri System ko barezwe “ariko muri indictment [inyandiko ihamagara] ntibagaragara.”

Me Sebazungu Alphonse na we wagarutse kuri iriya kompanyi yagurishije inzu ivugwa ko yariwemo za Miliyari, yavuze ko kuba iregwa muri uru rubanza ari ngombwa “kuko ni na yo ifite ibisobanuro byinshi kurusha abayigize”

Uyu munyamategeko wavugaga ko ntakibazo kirimo kuba iriya kompanyi yaregwa ahubwo ko ikibazo ari abantu batatu baregwa batagaragara mu rubanza, yavuze bariya babiri barimo Minisiti Gatete, Danys Ruhumuriza na Nsanzineza Noel.

Ati “Kuba batagaragara muri uru rukiko ntabwo bisobanutse, ibyageze mu rukiko sinzi ko bashobora kubikuramo uko biboneye, numva baza bakagira ibyo basobanura.”

Ubushinjacyaha na bwo bwahawe umwanya, bwavuze ko ibijyanye n’iriya Kompanyi koko yahamagajwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko byakorwa mu buryo buboneye.

Ubushinjacyaha bwatinze kuri bariya bantu bagarutsweho n’abunganira abaregwa, bwavuze ko bariya bantu koko bagaragara muri system ariko ko atari bo gusa.

Umushinjacyaha ati “Ni uko ari aba bavuze gusa ariko hari abandi bantu benshi twabajije.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ikirego cyabwo gisobanutse, bwavuze ko bariya bantu barimo Minsitiri Gatete bari mu babajijwe ku byerekeye kiriya kirego ariko ko batari mu barezwe bityo ngo kuba bagaragara muri system atari igitangaza.

Umushinjacyaha ati “Ibyo dukora byose, abo tubaza bose, tubishyira muri system, uko urubanza rukorwa, abantu bose bakekwa barabazwa, ariko Ubushinjacyaha bugafata icyemezo niba umuntu aregerwa urukiko cyangwa atajyanwa mu rukiko.”

Akomeza agira ati “Kuba abantu barabajijwe muri system ntibivuze ko automatiquement bagaragara mu rubanza.”

Inteko iburanisha uru rubanza ruvugwamo inyereza rya za Miliyari, yemeje ko urubanza rutaburanishwa kuko hari abararuregwamo batahamagajwe kandi na bo bagomba kuza bakagira icyo bavuga.

Perezida w’Inteko iburanisha uru rubanza wavugaga ko uregwa utarahamagajwe ari iriya Kompanyi [AP Ltd] bityo ko igomba guhamagarwa, yahise yimurira urubanza tariki 02 Ukwakira 2020.


RWAMUGANZA Caleb umwe mu bavugwa cyane muri uru rubanza, aha ni mu iburanisha ryo mu bihe mzi ashize

SRC: Umuseke

Abaturage bakoze imyigaragambyo bamwe barafungwa, Amerika yasabye u Rwanda gufata Rusesabagina ’kimuntu’ n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi, sura UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo