Ntawe mbwiye ngo yiyahure, nimubeho mushinyirize, ku ngoma z’abanyakinyoma abantu bazima bitwa abasazi-Karasira

Karasira Aimable umaze kumvikana mu rusobe rw’ibitekerezo atanga mu buryo bwihariye butandukanye n’ubw’abandi, avuga ko nta muntu ashishikariza kwiyahura nkuko mu minsi ishize hari abamushinje gushishikariza kwiyahura.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, Karasira yagize ati "Kandi agahwa kari ku wundi karahandurika, urumva, ariko jyewe nkubwire nubwo umuntu yaba yicecekeye, niba igihugu gishobora kuba kirusha ibihugu bitatu gusa mu kwishima mu baturage, uretse jyewe ushobora gutinyuka nkabivuga nkeka hashobora kuba hari n’abandi, gusa ntawe mbwiye ngo yiyahure tu, nimubeho nyine mushinyirize, ye nimushinyirize ni uko bimeze".

Muri iki kiganiro Karasira yakomoje ku ngingo nyinshi zitandukanye zirimo abo avuga ko bahura, bakamuha ’Felicitation’ akavuga ko ngo abiyamye ku nduru bagenda bamuha.

Yakomoje kandi ku bantu bamwita umusazi yifashisha imvugo ivuga ko ku ngoma z’abanyakinyona, abantu bazima usanga ari bo bitwa abasazi, mu ndimi z’amahanga ati "Au royaume des malhonnêtes, les hommes intègres sont considéré comme des fous".

Ku bantu bakomeje kwiyahura, Karasira ati "Abantu bitonde! Uyu muderi waje ngo wo kwiyahura, banamenye neza koko ese abantu baba baniyahuye, kuko ibiremwa by’umwijima bishobora gufatiraho, buri gihe bashobora no kuvuga bati ’Karasira ubwo avuga ibi, reka tujye hariya hejuru dusunike’, ariko jyewe nibasunika bazasunike neza urumva, ntibazasunike ku buryo nagwisha nk’igice cy’intuza (..)".

Akomeza agira ati "N’ubundi jyewe napfuye mpagaze murabizi, napfuye mpagaze ntacyo nsigaje, niberaho mu byo ’Gusurvivinga’ (Survive) mwaranyishe nyine, abo mbwira ni ibiremwa by’umwijima tubana nabyo dusangira nabyo, ibyo byaranyishe byarandangije, ntegereje iki se? Ntegereje iki?".

Umva muri iyi Video urusobe rw’ibitekerezo bya Karasira:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo