Nta muyobozi w’ikigo wemerewe kubuza umwana gukora ikizamini cya leta

Mu nama y’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA ( Work force Development Authority) yagiranye n’abayobozi b’ibigo n’abahagarariye ibigo by’imyuga mu turere tugize u Rwanda, yateranye kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Kigali, aba bayobozi bibukijwe ko nta muyobozi ufite uburenganzira byo kubuza umwana gukora ikizamini cya Leta ngo kuko atishyuye amafaranga y’ishuri cyangwa ngo bakabikora bagamije ko badaseba ntibatsindishe uko babishaka, WDA ivuga ko ngo ibi biba ari ibizamini bya leta ntawukwiye kubyitiranya n’iby’ikigo.

Mu nyaka ishize hagiye humvikana abana batagiye bakora ibizami, nk’urugero umwaka ushije abanyeshuri bangana na 99.3 nibo bakoze ibizamini 0.7 ntibakoze ibizamini kandi bari bariyandikishije kuri liste y’abemerewe gukora ibizamini.
Kuri ubu ubuyobozi bwa WDA burakangurira abayobozi b’ibigo gukora iyo byabaga ngo ntihagire umunyeshuru uzangirwa gukora ibizami bya leta ngo kuko atishyuye cyangwa ngo babikore kuzindi nyungu.

Muri iyi nama umuyozi mukuru wa WDA Jerome GASANA yasabye aba bayobozi kutazagira umwana n’umwe bangira gukora ikizami kuko ngo baba bahombeje umwana n’ababyeyi n’Igihugu muri rusanjye.

JPEG - 171.4 kb
Jerome Gasana avuga ko bamaze kumenya ibitaragenze neza kandi bizakosorwa uyu mwaka abanyeshuri bose bagomba gukora ibizami

Yagize ati, “ Ntamuyobozi ukwiye kubuza umwana gukora ikizami ngo kuko atishyuye amafaranga y’ishuri ibi ni ibizamini bya leta ntabwo biba ari iby’ikigo, umwaka ushize abanyeshuri bakoze banganaga na 99.3% uyu mwaka turashaka ko bazakora ari 100% kuko nti biba byemewe ko hagira ubuza uburenganzira bwo gukora ikizami.”

Umubikira Phebronie Kamana wo mu kigo cya Lycee de Muhura we yavuze ko bidakwiye kuko ngo ubundi ikigo kiba gifite umwaka wose ngi ibyo bibazo byose byakabaye byararangiye kera, ababikora bagamije kudaseba ngo bakangira abana bagaragaye ko batatsinze nabo ngo bari bakwiye gutegura abanyeshuri hakiri kare kugirango bazatsinde neza.

JPEG - 81.5 kb
Umubikira Phebronie Kamana wo mu kigo cya Lycee de Muhura asanga ntampamvu yo kubuza umwana gukora ikizami

Yagize ati , “ Ubusanzwe tuba dufite umwaka wo kwitegura, ibyo bibazo byose bituma abana babuzwa gukora byari bikwiye kuba byararangiye mbere y’uko ikizami gitangira, ubundi umwana ntabuzwe gukora, ikindi ni ugutegura umwana mbere kugirango azanatsinde neza.”

Ildephonse Habiyambere ushinzwe amasomo mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) yavuze ko bidakwiye ko hari umwana wabuzwa gukora ikizami ngo n’uko atishyuye, byaba atari byo kuko ngo ibi bibazo ari ibizami bya leta atari iby’ibigo.

Biteganyijwe ko ibizamini bya leta bizatangira ku itariki ya 20/11/ bikarangira 30/11/2018, muri iyi nama yigaga uburyo ibizamini byazagenda neza yari yahujie Abayobozi b’ibigo by’imyuga n’abahagarariye uburezi mu turere dufite amashuri y’imyuga bagera ku 180.
By NSENGIMANA Theoneste





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo