Ntakirutimana uyobora ADEPR muri Uganda uherutse gushimutwa ubu ari mu Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda mu minsi ishize zari zashimuse Abanyarwanda batanu barimo n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ADEPR Uganda, Ntakirutimana Théoneste, kuri ubu wamaze kurekurwa n’izi nzego nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobozi bakora muri ADEPR mu Rwanda.

Ibikorwa byo guta muri yombi no gushimuta Abanyarwanda bakorera muri Uganda byakajije umurego kuva mu myaka ibiri ishize aho inzego z’umutekano zibafata zikajya kubatotereza muri za kasho zitazwi.

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR muri Uganda, Ntakirutimana Théoneste ni we uheruka gushimutwa vuba kuko yaburiwe irengero i Kampala ku wa 28 Werurwe 2019.

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) bivugwa ko rwagiye ruba inyuma y’ibi bikorwa bigirira inabi abanyarwanda aho rufata abantu nta nyandiko zashyizweho cyangwa ubundi buryo bwemewe butuma umuntu atabwa muri yombi.

Ibura rya Ntakirutimana rya kurikiranye n’ irya Cyusa Jean Paul, umukirisitu wo muri ADEPR i Kampala wabuze ku wa 22 Werurwe 2019.

Muri Mata 2015, nibwo ADEPR yaguye amarembo ishinga ishami ryayo muri Uganda, hashyirwaho umushumba mukuru ukuriwe n’Umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.
Iri torero rikorera muri Uganda byemewe n’amategeko y’iki gihugu, abayoboke baryo batangiye kwinjirirwa nyuma y’abandi bashimuswe barimo Peace Lydia Mahoro wafashwe ku wa 18 Werurwe; Karangwa Daniel watwariwe i Kiboga ku wa 26 Werurwe na Habimana Issa wafashwe ku wa 19 Werurwe 2019.

Mukamurenzi Angelique asanzwe ashinzwe umutungo muri ADEPR mu gihugu cya Uganda, akaba yaraje mu Rwanda nyuma yaho uwari uhagarariye ADEPR muri Uganda Ntakirutimana Theoneste, afashwe n’inzego ziperereza zo muri iki gihugu, Mukamurenzi avuga ko adashaka gusubira muri Uganda kandi hari umutekano mucye, nyamara akaba agifite n’umwanya wo gucunga umutungo muri Uganda, Ubu akaba ari gufasha abandi kuko ari umukozi wa ADEPR.

Ubusanzwe abakozi bakorera muri Uganda bahembwa na ADEPR yo mu Rwanda, amakuru yizeye avuga ko uyu Mukamurenzi ari gukora akazi nk’undi wese ubuyobozi bwa ADEPR bushozora buhindurira akazi igihe bibaye ngombwa; mu gihe adahinduriwe akazi yarasanzwe akora, bivugwa ko igihe cyose yasubira gukorera ADEPR i Kampara dore ko uwari umuyobozi we ya maze kugera mu Rwanda.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda bagiye bafatwa bakajyanwa ahantu hatazwi akaba ariho bakorerwa iyicarubozo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo