Ntabwo u Rwanda ruramera nka Amerika mu rwego rw’uburezi-Vice Chancellor wa ISP Gitwe

Nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi Ejo hashize hari ikiganiro gihuza Minisiteri y’Uburezi abayobozi ba Kaminuza ya Gitwe ndetse hatumiwe n’itangazamakuru Minisiteri yafashe umwanzuro wo gufunga amashami y’ubuvuzi ndetse na Laboratoire ivuga ko hari ibyangombwa iyi kaminuza itujuje bityo ko ayo mashami agomba kuba afunzwe maze bazuzuza ibisabwa bakazafungurirwa aho gukomeza babeshya abanyeshuri ko biga mu buryo bushimishije.

Abayobozi ba Kaminuza ya Gitwe babajijwe uko babyakiriye bakomeje bavuga ko bakomeje kurenganywa nyuma yuko banatanze ikirego muri Sena y’u Rwanda.
Uhagarariye Kaminuza mu mategeko akaba ndetse n’umunyamigabane wayo Bwana Urayeneza Gerard we yavuze ko bakomeje kurengana.

Mu mvugo yuje uburakari Vice Chancellor wa Kaminuza ya Gitwe yavuze amagambo yateye intumwa za Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugenie Mutimura kwibaza byinshi.

Uyu Vice Chancellor wa Kaminuza ya Gitwe yagize ati "Njye ndumva mu by’ukuri u Rwanda rutaragera kuri Standards nk’iza America muri Educatio", kubw’iyo mpamvu ngo akumva batagakwiye gusabwa ibirenze nkaho bari muri Amerika.
Ni imvugo yatumye benshi bari muri Salle bibaza byinshi.

Gusa umunyamategeko wa Kaminuza Bwana Urayeneza Gerard yavuze ko ntaho Kaminuza ya Gitwe ihuriye n’ibyavuzwe n’uyu muyobozi wungirije wa Kaminuza, ibintu na bo byabatangaje ndetse biranabababaza.

Urayeneza Gerard yahakanye yivuye inyuma ko nta muyobozi wa Kaminuza watumye Vice Chancellor kuvuga iriya mvugo kuko ntawabimutumye.

Abantu benshi bavuze ko iyo mvugo itari igakwiye kuko nubwo u Rwanda rutaramera nka Amerika ko rwifuza kumera nkayo kuko hari aho rwavuye, hari kandi naho rugeze ndetse naho rwifuza kugera hameze nkaho Amerika igeze ubu.

Ntabwo rero umuntu akorera gusubira inyuma, ahubwo akora cyane akuzuza ibisabwa kugira ngo agere aho abandi bageze. Bisaba rero gukora byiza kandi cyane mu gihe gito kugira ngo ufate uwagusize maze mugendere hamwe.

Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko iki kibazo cyabo cyatangiye muri 2013, bakavuga kandi ko impamvu ari uko hari abantu bashakagamo imigabane maze ntibabemerere akaba ariyo ntandaro y’ibibabaho.

PNG - 722.5 kb
Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura wari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yavuze ko amashami abiri ya Kaminuza ya Gitwe ahagaritswe kugeza igihe bazasabira uburenganzira bundi bushya, bakagaragaza ko bujuje ibisabwa

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo