Nta nubwo nabita ibisambo gusa, umujura aba ari n’umuhotozi-Sibomana Athanase avuga ku banyereza ibya Rubanda

Sibomana Athanase uzwi cyane nk’umunyamakuru akaba n’umuhanzi wamenyekanye ku murya w’inanga kuri Radio Rwanda, avuga ko umuntu uwo ari we wese wiba umutungo wa Rubanda (abaturage), bisa nkuko yakabonye abaturage akabahotora".

Mu gihe yakoraga itangazamakuru, Sibomana Athanase abajijwe niba barabonaga ibibazo nk’ibikomeje kugaragara ubu cyane cyane by’abakomeje kunyereza umutungo wa Leta, avuga ko mu gihe cyabo nta mutungo wari uhari wo kunyerezwa bityo ngo impamvu ubu bigaragara ni uko abantu bariye bakarengwa.

Mu kiganiro kirambuye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, yagize ati “Burya uko abantu bagenda barya abagahaga bakarengwa, ni ko n’abo kubyiba baba bahari, icyo gihe ntabwo ubuzima bwari nk’ubwongubwo kuko n’imitima yo kwiba ntabwo yari ihari”.

Akomeza agira ati “Ntabwo imitima yo kwiba no kunyereza n’ubwo burimanganya, ntabwo bwari buhari icyo gihe nkuko bimeze ubungubu, n’abari bashinzwe imitungo ubwabo, nta mitima yo kuyinyereza bari bafite bitewe n’aho bazi bavuye habi hateye agahinda n’aho bumva igihugu kigomba kugana.

Avuga ko ibiri gukorwa ubu byo kunyereza umutungo wa Rubanda, ababikora atabita ibisambo gusa ngo ahubwo ni n’abahotozi.

Ati "Ibyaba biri gukorwa ubungubu, nta nubwo nabita ibisambo gusa, ni n’abagome burya umujura aba ari n’umuhotozi, ntabwo aba ashaka ko abandi bantu babaho, abo rero ni ukurengwa kandi bakanarengwa na nabi, ni ibisambo kandi ni n’abagome, umuntu urya umutungo wa Rubanda (abaturage) ubundi, ni nkuko iyo rubanda yakayibonye akayihotora".

Uyu mugabo w’igikwerere yaganiriye natwe ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo itangazamakuru ryatera imbere, ubuvuzi Gakondo, ibitaragendaga neza mu gihe cya mbere n’ibindi.

Kuva mu kwezi k’ Ukwakira 2014, abantu 354 bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda. Hamaze kurangizwa imanza 21, aho imanza 4 arizo zishyuye miliyoni zisaga 21 mu zisaga 300 leta yatsindiye.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi w’Imanari ya Leta ya 2018 na 2017 muri iyo raporo, avuga ko amakosa yagaragaye mu igenzura ashingiye mu gutinza amasezerano yakererewe muri 2017/2018 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 93 839 828 585.

Hari kandi amasezerano yakererewe mu myaka yabanje afite agaciro ka 42 331 858 844, hakaba hari imishinga yatawe na ba rwiyemezamirimo ifite agaciro ka 7 084 288 222 mu gihe hari n’ibikoresho bitakoreshejwe bifite agaciro ka 6 501 806 796.

Umva byinshi muri Video Athanase yatuganirije:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo