Nta muntu wanshyigikira ari mu Rwanda-Karasira Aimable

Karasira Aimable avuga ko imitekerereze y’abantu bagenda bamubwira ko bamushyigikiye ayizi, bityo ngo nta wamushyigikira ari mu Rwanda cyane ko ngo nta n’uwagize cyo amuha.

Avuga ko azi neza ibyo abantu baba bamuvuga, akifashisha indirimbo ya Bull Dog aho avuga ngo ’Ndeke nde, nizere nde ko bose bavuga kimwe’.

Mu kiganiro kirambuye n’UMUBAVU, Karasira avuga ko yiyamye uwo ari we wese uhura na we ari mu Rwanda akamubwira ko amushyigikiye ngo uko azi neza icyo baba bavuga.

Ati "Rwose ndakwiyamye wowe uwo uri we wese duhura ngo uranshyigikiye uri mu Rwanda nta kintu, kuvuga ko unshyigikiye nzi icyo uba ushaka gusobanura, nta muntu wanshyigikira ari mu Rwanda".

Avuga ko imitekerereze y’abavuga ko bamushyigikira ayizi, ati "Imitekerereze yanyu ndayizi, urumva, nta kintu wanshyigikiramo rero, nta nkunga wampaye urumva, babyita kunnyega, ni ’Iron’ uravuga ngo uriya yarasaze, ndabizi ibyo muba muri kuvuga, Bull Dog ni we ubivuga neza ati ’Ndeke nde, nizere nde ko bose bavuga kimwe’, ni ukuvuga ngo ibirura n’intama mwese muri kimwe, murabihishe mu mutima".

Karasira avuga ko abo bavuga ko bamushyigikira bakagombye kubishima bakabirekera mu mutima aho kumwabiza (kumuvugisha menshi), ati "Niba nkora ibintu byiza (abisubiramo), mubishime mubigumane mu mutima, sinkahure n’umuntu ngo anyabize".

Yatanze urugero kuri Yesu avuga ko abashakaga kwigaragaza nk’abaziranye na we, yababwiye ko abo ashaka ari abagendera mu murongo we.

Umva byinshi Karasira yakomojeho birimo na YouTube Channel ye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo