Nta makuru mfite ku itabwa muri yombi kwa Sankara Calixte umuvugizi wa FLN-Nduhungirehe

Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2019 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko umuvugizi wa FLN, Sankara Calixte yaba yaratawe muri yombi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio10 Rwanda ku itabwa muri yombi kwa Sankara Calixte umuvugizi wa FLN, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko atabizi ndetse ko nta n’icyo yabivugaho kuko nawe abibona ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati ’’Ibyo gutabwa muri yombi kwa Sankara Calixte umuvugizi wa FLN nta makuru mbifiteho, nanjye nabisomye mu gitondo kumbuga nkoranyambaga (Social Media)’’.

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba ibiri kuvugwa byafatwa nk’ibihuha, ati ’’Amakuru yose arahita tukabisoma, kugeza ubu nta gisubizo ndabona kuri ibi, bivuze ko ntabihamya ko ari ukuri’’.

Ifatwa ry’uyu muvugizi w’inyeshyamba za FLN ryemejwe n’amakuru y’abanya Comoros biciye ku rukutwa rwa Facebook batangarizaho amakuru atandukanye akomeye muri iki gihugu “ La Chaine Comorienne”.

Aya makuru avuga ko uyu mugabo yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ari naho yahise ashyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda cyamushakishaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda nawe yatangarije Umuryango ko aya makuru ntacyo ayaziho ariko yemeza ko nawe yayumvise acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “ nta makuru mbifiteho (ifatwa rya Sankara), nanjye amakuru nayumvise gutyo”. N’ubwo nta rwego rwa Leta ruremeza itabwa muri yombi rya Sankara, nta n’urwego rurayabeshyuza.

Sankara kimwe na Rusesabagina Paul ukuriye ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ni bamwe mu baherutse gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi na Leta y’u Rwanda ibashinja ibyaha bitandukanye.

PNG - 472.4 kb
Nta rwego ruremeza cyangwa ngo ruhakane itabwa muri yombi rya Maj Nsabimana Callite Sankara

Source: Radio10 Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo