Nta majyambere atagira kajorite, ni urugamba kimwe n’urwo kurasa

Ibi yabivuze nyuma yuko hafunzwe amazu menshi y’ubucuruzi aherereye mu mujyi wa Gicumbi kugira ngo avugururwe nkuko bari barabitegujwe mu gihe gisaga imyaka itatu.

Avuga ko ba nyiri amazu bandikiwe amabaruwa y’integuza ababwira ko Centre izavugururwa, bityo ubuyobozi bw’Akarere bwabahaye igihe cyo kwitegura no kubishyira mu bikorwa.

Abacururizagamo bo bavuga ko batunguwe bityo ko batari guhita babakingira amazu kandi batabizi.

Uwitwa Maniraho Jean Paul yabwiye umubavu.com ko batabimenyeshejwe.

Yagize ati "Bahamagaje ba nyiri inzu babamenyesha ko bazavugurura ntabwo bigeze babitubwira ndetse ba nyirazo baduhishe amabaruwa bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi".

Akomeza avuga ko kubona aho bimukira bigiye kubagora kandi bakagombye nibura kubaha iminsi yo kuhava ibintu ubuyobozi budakozwa kuko buvuga ko babahaye imyaka itatu yo kwitegura iki gikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Bwana Gashono Jean Marie Vianney yabwiye Umubavu.com ko nta terambere ritagira kajoriti ariyo mpamvu bagomba kwakira uyu mwanzuro na yombi.

Yagize ati "Guteguzwa byo byarabaye ariko turi mu rugamba rw’iterambere bityo kandi nta rugamba rutagira kajoriti niyo mpamvu tugomba guhangana n’iki kibazo".

Hari amazu menshi yo gukorerwamo nibagende abe ariyo bakoreramo nanashira bishyire hamwe bubake igorofa ryo gukoreramo.

Uwitwa Uwineza Marie ukorera muri Centre ya Gicumbi yavuze ko babangamiwe cyane n’iri fungwa ry’aya mazu yabo.

Yagize ati "Ubu se turakurahe aho gukorera ko amazu hano agera ku ijana yafunzwe nibatwereke amazu ijana bashaka twakoreramo? Iki ni ikibazo kandi urabona ubuzima hano busa n’ubwahagaze".

Nyuma y’ibi byose umubavu.com washatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bubivugaho maze bwegera Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Murekatete Juliette maze ntiyahabanya n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gicumbi kuko yavuze ko bateguje aba bacuruzi kino gikorwa cyo kuvugurura amazu.

Yagize ati "Twarabateguje ndumva nta kindi kintu nakongeraho, nibakore ibyo basabwa, nta kindi".

Muri Centre y’ubucuruzi ya Gicumbi hafunzwe amazu asaga ijana bityo bikaba byahagaritse urujya n’uruza rw’abantu bahaha ndetse n’abacuruzi baharangwaga.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
sebuhuzu Kuya 6-01-2019

Bavandimwe,abo bayobozi barimo Guverineri Gatabazi nuwo Executif wa Byumba nibaduhe urugero nabo bazamure iyo miturwa dore ko bahembwa iri tubutse.