Close MORE NEWS Nta gushidikanya abagore barusha abagabo-Obama UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-12-2019 saa 11:32' whatsapp Facebook Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko iyaba abagore bayoboraga buri gihugu cyo ku isi, haba impinduka nziza mu nguni z’ubuzima bwose no mu musaruro. Ubwo yari muri Singapore, Obama yavuze ko abagore na bo atari ba ntamakemwa, ariko bidashidikanywaho ko barusha abagabo. Aha yavugaga mu gukora ibyiza. Obama yavuze ko ibibazo byinshi ku isi biterwa n’abantu bakuru, cyane cyane abagabo, ari na bo benshi ku myanya y’ubutegetsi. Obama yavuze ko ubwo yari Perezida wa Amerika yatekereje uko isi yaba imeze iramutse iyoborwa n’abagore gusa. Ati "Bagore rero, nagira ngo mbabwire ko mutari ba ntamakemwa, ariko icyo navuga neruye ni uko bidashidikanywaho muturuta [abagabo]". Yakomeje ati "Nzi neza ko ibihugu byose by’isi bibaye biyoborwa n’abagore mu myaka ibiri mwabona impinduka nziza zikomeye hose ku isi muri buri kintu cyose... imibereho n’umusaruro". Abajijwe niba atekereza kuzasubira guhatanira ubutegetsi, yavuze ko yemera guhigama ku butegetsi iyo igihe cyabyo kigeze. Ati "Iyo urebye isi ukabona ibibazo biyugarije ubona ko ari abantu bakuru, kenshi abagabo, batava mu nzira. "Ni ingenzi ko abategetsi ba Politiki bagerageza kwiyibutsa ko; uri hariya ngo ukore akazi utari hariya ubuzima bwose, ntabwo uri hariya ngo wumvishe abandi ko ariko wowe ushoboye unakomeye". Obama yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika Manda ebyiri hagati ya 2009 na 2017. Kuva yava muri White House, we n’umugore we Michelle bashyizeho ikigo Obama Foundation gifasha urubyiruko rufite impano zinyuranye mu gutegeka. Mu cyumweru gishize, bombi bari kumwe i Kuala Lumpur muri Malaysia mu gikorwa cyateguwe n’iki kigo cyabo. Barack Obama i Kuala Lumpur aho yavuze ko abagore barusha abagabo gukora byiza Michelle na Barack Obama bashinze Obama Foundation iha urubyiruko inama mu by’ubutegetsi Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Nta gushidikanya abagore barusha abagabo-Obama UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-12-2019 saa 11:32' whatsapp Facebook Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko iyaba abagore bayoboraga buri gihugu cyo ku isi, haba impinduka nziza mu nguni z’ubuzima bwose no mu musaruro. Ubwo yari muri Singapore, Obama yavuze ko abagore na bo atari ba ntamakemwa, ariko bidashidikanywaho ko barusha abagabo. Aha yavugaga mu gukora ibyiza. Obama yavuze ko ibibazo byinshi ku isi biterwa n’abantu bakuru, cyane cyane abagabo, ari na bo benshi ku myanya y’ubutegetsi. Obama yavuze ko ubwo yari Perezida wa Amerika yatekereje uko isi yaba imeze iramutse iyoborwa n’abagore gusa. Ati "Bagore rero, nagira ngo mbabwire ko mutari ba ntamakemwa, ariko icyo navuga neruye ni uko bidashidikanywaho muturuta [abagabo]". Yakomeje ati "Nzi neza ko ibihugu byose by’isi bibaye biyoborwa n’abagore mu myaka ibiri mwabona impinduka nziza zikomeye hose ku isi muri buri kintu cyose... imibereho n’umusaruro". Abajijwe niba atekereza kuzasubira guhatanira ubutegetsi, yavuze ko yemera guhigama ku butegetsi iyo igihe cyabyo kigeze. Ati "Iyo urebye isi ukabona ibibazo biyugarije ubona ko ari abantu bakuru, kenshi abagabo, batava mu nzira. "Ni ingenzi ko abategetsi ba Politiki bagerageza kwiyibutsa ko; uri hariya ngo ukore akazi utari hariya ubuzima bwose, ntabwo uri hariya ngo wumvishe abandi ko ariko wowe ushoboye unakomeye". Obama yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika Manda ebyiri hagati ya 2009 na 2017. Kuva yava muri White House, we n’umugore we Michelle bashyizeho ikigo Obama Foundation gifasha urubyiruko rufite impano zinyuranye mu gutegeka. Mu cyumweru gishize, bombi bari kumwe i Kuala Lumpur muri Malaysia mu gikorwa cyateguwe n’iki kigo cyabo. Barack Obama i Kuala Lumpur aho yavuze ko abagore barusha abagabo gukora byiza Michelle na Barack Obama bashinze Obama Foundation iha urubyiruko inama mu by’ubutegetsi Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu