Nta cyizere ubutegetsi bushya bw’u Burundi bufitiwe-Raporo nshya ya UN

Raporo nshya ya komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ONU/UN ikora iperereza ku Burundi abayikoze bayimuritse kuri uyu wa Kane, bavuze ko ibyo babonye bituma "nta cyizere bafitiye ubutegetsi bushya" ko habaho impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iyi komisiyo y’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu ivuga ko yarebye ibyabaye mu Burundi kuva mu kwa Gatanu mu 2019, "cyane cyane ibyabaye mu rugendo rw’amatora yo mu kwa Gatanu 2020."

Iyi raporo ivuga ko habaye ubwicanyi, iyicarubozo n’ihohotera rishingiye ku gitsina, abantu baburiwe irengero, kubuza abantu uburenganzira bw’ibanze, n’ibindi ivuga ko byakozwe ku mpamvu za politiki.

Umuvugizi wa leta y’u Burundi yabwiye BBC ko ntacyo avuga kuri iyi raporo nshya, yo ivuga ko leta ari yo yabazwa ibi bikorwa byahonyoye uburenganzira bwa muntu.

Mu kiganiro cyo kugaragaza iyi raporo, Doudou Diène ukuriye iriya komisiyo yavuze ko ikibateye inkeke ari uko abaregwa ibyo byaha bagihari.

Bwana Diène ati "Ikiduhangayikishije ni uko abantu bagiye bakora ibyo bagihari, kandi ubu bahawe imyanya ikomeye kurushaho, ntituvuze ko bazabikomeza ariko ni ikintu gihangayikishije."

Bwana Diène avuga ko "ikindi gikomeye" ari uko "tutigeze tubona igikorwa na kimwe cyo gukurikirana cyangwa guhana" abakomeje kuvugwa muri ibi bikorwa.

Raporo y’iyi komisiyo ivuga ko yavuguruye urutonde rw’abaregwa ibyaha ku nyoko muntu "badatangajwe aha mu kubahiriza uburenganzira bwo kwitwa umwere mbere yo guhamwa n’icyaha".

Iyi raporo ivuga ko "abakoze ibyo byaha", "bishobora guhanwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nubwo u Burundi bwaruvuyemo", cyane cyane ari "Imbonerakure, abategetsi bamwe, abapolisi n’abakozi b’urwego rw’iperereza."


Ubwo yatangiraga imirimo mishya, Perezida Ndayishimiye yizeje "leta yubahiriza uburenganzira bwa buri wese."

Iyi komisiyo itemerewe gukorera iperereza ryayo mu Burundi, ivuga ko abakozi bayo bamwe bakusanyije amakuru bari muri Tanzania, mu Rwanda na Uganda.

Ivuga ko yakoze ibiganiro imbona-nkubone cyangwa n’iyakure, n’abantu bagera kuri 300 barimo abakorewe amabi, n’abandi bahamya ibyabaye bari mu Burundi cyangwa mu bindi bihugu.

Iyi komisiyo ariko ivuga ko ingamba zo kurwanya Covid-19 zashyizweho na bimwe mu bihugu zatumye hari ahantu hamwe na hamwe abayigize bagombaga kujya batageze.

Raporo y’iyi komisiyo yasohotse mu 2019, yamaganywe na leta y’u Burundi yavuze ko "yuzuyemo ibinyoma" kandi "ifite impamvu za politiki".

Iyi raporo y’uyu mwaka itanga inama 16 leta nshya y’u Burundi ikwiye gukora mu kwita ku burenganzira bwa muntu.

Izo zirimo;

- Kurekura abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bafunzwe
- Kubaha uburenganzira bw’abatavuga rumwe na leta
- Kubaha ibyo bemeye mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana
- Kubuza Imbonerakure gukoresha ububasha bw’inzego z’umutekano no guhana abazigize bakora ibyaha nk’ibyo
- Guhagarika kwinjiza abana mu Imbonerakure no gusenya umutwe w’abana w’ishyaka CNDD-FDD witwa ’Ibiswi by’inkona’.

Mu kwezi kwa Gatandatu atangira imirimo ye, Perezida Evariste Ndayishimiye yizeje leta "yubahiriza ukwishira n’ukwizana kwa bose no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese."

Komisiyo ya UN muri iyi raporo yayo nshya yasabye imitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi kureka guca mu nzira y’imirwano.


Françoise Hampson (ibumoso) na Doudou Diène ukuriye iyi komisiyo batangaza iyi raporo nshya uyu munsi ku wa Kane

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo