Nta bagororwa banduriye COVID-19 ku rusumo-RCS

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS (Rwanda Correctional Services) rwanyujije itangazo kuri Twitter rivuga ko nta bagororwa bo muri Gereza ya Ngoma banduye COVID-19 nk’uko byaraye bitangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.

RCS ivuga ko bishoboka ko RBC yibeshye igatangaza ko ari abagororwa kandi ari abafungwa bafungiye muri kasho za Polisi y’u Rwanda.

Ubwo RBC yatangazaga uko ibipimo by’abanduye COVID-19 byari bihagaze kuri uyu wa 29 Kamena 2020, yatangaje ko muri Kigali handuye 22, i Rusizi handura 3, i Rubavu handura 2, i Kayonza handura umwe, i Kirehe handura umwe, ndetse mu itsinda ry’abagororwa muri Ngoma handura 72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa SSP Hillary Sengabo yanditse ati “Iri tsinda ry’abagororwa muvuga aha, nizere ko habayeho kwibeshya mu nyito. Ngira ngo mwashatse kuvuga abafungwa bakiri muri za Cashot za Polisi y’u Rwanda?”

Ni ubwa mbere RBC ivuze ko hari abagororwa banduye COVID-19 muri za Gereza z’u Rwanda.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC, we yabwiye Radio Rwanda ko habayeho kwibeshya bavuga ko hari abagororwa 72 bandujwe n’abo bahuye na bo ku Rusumo kandi mu by’ukuri bari imfungwa zo muri Kasho.

Ati “Ndagira ngo nsobanure neza ko bariya batari bari muri gereza ahubwo ari aho bacumbikirwa hari ibyaha baregwa cyangwa bakurikiranwaho, ntabwo ari muri gereza… Ni aho bita za Kasho mu rurimu rworoshye kumva neza.”

Yavuze ko hari bukomeze gushakishwa abahuye n’abo kugira ngo basuzumwe, bavurwe ndetso bigere no muri za gereza.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 1001 banduye Covid-19, muri bo 443 barayikize bivuze ko abakirwaye ari 556. Iki cyorezo cyahitanye abantu babiri ku butaka bw’u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 149,249.


Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo avuga ko nta bagororwa banduriye COVID-19 ku rusumo

Minisitiri Gatete mu iperereza kuri ruswa, Trump ashobora gutabwa muri yombi, umusaza wishwe aragiye inka ze na zo zikaburirwa irengero n’izindi nkuru utapfa gusanga ahandi uretse k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo