Nshimiyimana Asifiwe yafashwe yagiye kwivuza i Goma-FDLR

Nyuma yuko FARDC ifatanyije n’abaturage bo mu gace ka Ndosho bafatiye mpiri i Goma Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe muri Kivu ya Ruguru, uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wemeje ifatwa ry’uyu muyobozi wawo uvuga ko yafatiwe i Goma yagiye kwivuza.

Ubwo yavuganaga na BBC dukesha iyi nkuru, umuvugizi wa FDLR uzwi nka Curre Ngoma yemeje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Kongo.

Ariko yavuze ko iby’uko yafatiye mu gikorwa cya gisikare ari ukwivuga ibigwi bitari byo ngo kuko yafashwe agiye kwivuza mu mujyi wa Goma.

Ngo yafashwe kubera abatanze amakuru y’aho yari ari, ngo ntabwo yafatiwe muri ’opération’.

Curre Ngoma yanavuze ko abamufashe atari abasiriakre ba Kongo, amakuru bafite ngo akaba ari uko yaba yagejejwe i Kigali ariko ngo ntibashobora kuyemeza.

Yavuze kandi ko ibyo gufatwa kw’abasirikare babo bidashobora kubaca intege, ngo abagenda baragenda kandi urugamba rurakomeje.

Igisirikare cya Kongo kimaze igihe gifata bamwe mu basirikare bakomeye ba FDLR mu gikorwa cya gisirikare kivuga ko cyikorana, naho hari abemeza ko u Rwanda rufitemo uruhare ariko icyo gihugu kikaba kibihakana.

FDLR yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishingwa na bamwe mu bahoze mu gisirikare cya Leta ya Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda.

Bamwe mu bagize FDLR banaregwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


FDLR ivuga ko ngo naho abasirikare bayo bafatwa urugamba rugikomeza





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo