Noble Marara warindaga umutekano wa Perezida Kagame arasumbirijwe, ngo ashobora no kwicwa

Noble Marara wigeze kuba umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida Kagame ubu akaba yarahungiye mu Bwongereza ngo yabwiwe na Polisi y’iki gihugu ko adacunze neza ashobora kwicwa.

Noble Marara, washinze urubuga rwandika amakuru kuri Internet yise Inyenyeri akaba anafite na Radio yo kuri Internet yise Inyenyeri, bigendera ku murongo urwanya Leta y’u Rwanda, aravuga ko nawe yasabye Polisi yo mu Bwongereza kumufasha ibishoboka byose mu kumurindira umutekano.

Bwana Marara avuga ko urwego rwihariye rwa Polisi y’u Bwongereza rwaje iwe mu rugo rumusomera ibivuga ko ubuzima bwe bushobora kuzimangana umwanya uwo ariwo wose.

Avuga ko Polisi itigeze imubwira amakuru yose, gusa ngo imubwira ko ari Leta y’u Rwanda ishaka kumuhungabanyiriza ubuzima.

Uyu yigeze kuba arinda ubuzima bwa Perezida Paul Kagame, avugako yibaza ko bamuhora igitabo yanditse kimena amabanga kuri Kagame, akaba anaherutse kugihindura mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

BBC yanditse iyi nkuru yavuganye na Polisi y’u Bwongereza ivuga ko idashobora guhakana cyangwa ngo yemeze ibi bivugwa.

BBC kandi ubwo yakoraga iyi nkuru ngo yakomeje kugerageza uburyo yamenya icyo Leta y’u Rwanda ibivugaho ariko ntibyayikundira.

PNG - 705.8 kb
Urwego rwihariye rwa Polisi y’u Bwongereza rwaje iwe mu rugo rukamusomera ibivuga ko ubuzima bwe bushobora kuzimangana umwanya uwo ariwo wose
PNG - 434.1 kb
Noble Marara wahoze ari mu basirikari barindaga umutekano wa Perezida Paul Kagame yabwiwe n’Igipolisi cy’u Bwongereza ko igihe icyo aricyo cyose ubuzima bwe bwasibangana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo