Nkurunziza yasohoye itegeko rimugira ‘Umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu’

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020, Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yasohoye itangazo risinyweho na we ubwe ririho itegeko rimushyira ku rwego ’rw’umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu’, ryatangajwe uyu munsi n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Umushinga w’iri tegeko wagiweho impaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu kwezi gushize kwa Kabiri ariko utorwa ku bwiganze.

Hari Abadepite batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi berekanye ko batashigikiye iri tegeko rikiri umushinga.

Mu kwezi kwa Mbere, bamwe mu badepite basabiye Bwana Nkurunziza na Melchior Ndadaye (utakiriho) imperekeza ya miliyari y’amafaranga, umushahara wa buri kwezi ubuzima bwe bwose n’amazina y’icyubahiro kuri Nkurunziza.

Ibi nyuma byashyigikiwe na Guverinoma ariko biteza impaka. Guverinoma yohereje umushinga w’itegeko mu Nteko Ishinga Amategeko ngo wigwe.

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko na Sena bitoye byemeza uriya mushinga mu kwezi gushize, ubu ibiro by’umukuru w’igihugu byasohoye itegeko.

Mu nyandiko ibi biro byatangaje ku rubuga rwa Twitter uyu munsi ku wa Gatanu, iri tegeko rivuga ko hashyizweho izina ry’icyubahiro rya ’Umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu mu Burundi’.

Iri tegeko rivuga ko uyu azajya agishwa inama mu birebana no kurengera ubwigenge, gushimangira gukunda igihugu n’ubumwe bw’igihugu.

Iri tegeko rivuga ko Bwana Nkurunziza ahawe icyo cyubahiro kubera "umuhate we udasanzwe mu kurinda ubusugire bw’igihugu, gukangurira Abarundi gukunda igihugu no gushyira imbere Imana no guha agaciro umuco w’abakurambere ".

Iri tegeko rishyiraho kandi umunsi wo gukunda igihugu uzajya wizihizwa mu kwezi kwa Karindwi ukayoborwa n’Umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu’.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abagiye bagaragaza ko uyu mushinga ugamije guha Bwana Nkurunziza ijambo rikomeye ku butegetsi n’igihe azaba yabuvuyeho.

Biteganyijwe ko Bwana Nkurunziza azaha ubutegetsi uzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 20 z’ukwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka wa 2020.

Mu mpaka zo mu kwezi gushize, umwe mu badepite bigenga witwa Fabien Banciryanino watowe mu ntara ya Bubanza yavuze ko imyaka 15 Petero Nkurunziza amaze ku butegetsi yaranzwe n’amabi atandukanye nk’ubwicanyi, kunyereza abantu n’ibindi.

Yagize ati "Nibaza ko iyi nteguro yabayemo abitwa ba ndisabiye barondera kweza umuntu uko atari, umukuru w’igihugu wa kino gihe ntabereye kino kidari kuko mbona ashobora mbere no kuja imbere y’intahe (inkiko)".


Perezida Nkurunziza azaha ubutegetsi uzatinda amatora yo mu kwezi kwa Gatanu asigare ari ’Umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu’

Mukamasabo Emeritha aratabaza Perezida Kagame ku bikoresho bye byashangukiye muri Kontineri kuva mu 2015 ubwo byafatirwaga n’Umurenge wa Masaka asohorwa mu nzu ye ku ngufu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kkkk Kuya 13-03-2020

ubundi iki gitekerezo ubwacyo si kibi ariko cyagakorewe umuntu wabaye indashyikirwa,none se nkurunziza yasanze abarundi bashyize hamwe none agiye barahunze igihugu-yasanze imipaka ifunguye none agiye ifunze-yasanze ibihugu bigenderana none agiye uretse gufungirana abarundi nawe ubwe yarishyize mu kato adasohoka n’andi mabi menshi,ubwo se abo ba depite bamuhembeye iki yakireye igihugu uretse kukigira poubelle?