Nko mu Banyarwanda igitugu kirakenewe-Karasira Aimable

Karasira Aimable ukunze kuvugisha benshi kubera ibitekerezo bye byihariye, yemeza ko igitugu gikunze kuvugwa muri Afurika atari kibi cyane bityo ko

Mu kiganiro n’UMUBAVU Karasira yatanze urugero rw’ibihugu (Cuba, Koreya) ababiyoboye bagiye bakoresha igitugu bigatanga umusaruro ukomeye.

Yasobanuye ko iyo ufite igitugu akunda igihugu, bifasha, ati "Iyo igitugu gifite akamaro, jyewe mbona cyaba kiza. Iyo ufite igitugu akunda igihugu nk’icyabaye mu gihugu cya Cuba ku bwa Fidel Castro, usanga bifasha kuko nk’ubu iki gihugu gishobora kuba gifite abaganga benshi, bityo rero ugasanga ko hari aho igitugu kiba ari kiza".

Avuga ko ngo na we akoresha igitugu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ze kuko ngo hari igihe atanga nk’umurongo ngenderwaho nyamara uwo mwanya agahita abona abawunyuze ku ruhande nkana.

Ati "Kuri WhatsApp yange niho wabona ibyongibyo cyangwa kuri Account Pages zanjye ni ho nkoresha igisa nk’igitugu ariko mpera ku nshuti zanjye kandi bose ni abanyarwanda gusa".

Akomeza agira ati "Reba niba ufite nk’abanyarwanda 100 mugitangira ibiganiro ugahita wumva buri umwe azanye ibye kandi wabahaye umurongo ngenderwaho wenda uti ’nta Politiki iri buzemo, nta guterana ipfunwe, nta gusebanya ku madini ariko turungurana ibitekerezo, ukumva ibyo ubujije umuntu ni byo ahise akora’, ugasanga umuntu wari uzi ko muhuje ibitekerezo, unakubaha arisajije, ugahita uvuga ese buriya igitugu ntabwo cyaba gikenewe? Nko ku Banyarwanda nkubwize ukuri kiba gikenewe".

Karasira yaganiriye natwe byinshi ku ngingo zitandukanye kandi zirimo uburezi, n’ibindi bitandukanye.

Umva ikiganiro kirambuye twagiranye na Karasira muri iyi Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo