Niyonsenga ’Cyuma Hassan’ wa ISHEMA TV araburana kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo mu mujyi wa Kigali ruraburanisha urubanza Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ISHEMA TV, ubushinjacyaha kugeza ubu buvuga ko burega icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe yatangiye aregwa ibyaha bitatu.

Urubanza rwa Niyonsenga Dieudonne ruraburanishwa nyuma y’amezi hafi atandatu Urukiko rwisumbuye Rwa Gasabo rutegetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’urubanza mu mizi.

Ku wa 19 Kamena 2020 nibwo umucamanza yasomye umwanzuro w’urubanza rwa Niyonsenga Dieudonne wari wajuririye icyemezo cy’umucamanza wa Mbere kimufunga iminsi 30 y’agateganyo, ategeka ko iki cyemezo kidahinduka.

Ni umwanzuro wasomwe mu buryo bw’ibanga kuko UMUBAVU wari wabwiwe ko udasomwa ku wa 19 Kamena 2020 nyamara bigeze ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2020 umenya ko wasomwe kuri uwo munsi.

Nkuko byasomwe n’urukiko, ngo ubushinjacyaha bwari bwatanze impamvu zinyuranye kandi ngo zikomeye zituma Niyonsenga Dieudonne akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Cyuma Hassan yiregura ku byaha bitatu yatangiye ashinjwa aribyo gukoresha inyandiko mpimbano (icyo kugeza ubu aregwa), kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano, yavuze ko atigeze yiyitirira umwuga adakora kuko ngo afite impamyabushobozi y’itangazamakuru kandi ngo akaba afite n’uburambe mu kazi bw’aho yanyuze hose akora uyu mwuga harimo no mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze.

Yemeye ko ari we wakoze ikarita y’itangazamakuru yahaye Komezusenge Fidele, umushoferi we bafatanwe amutwaye ariko ahakana ko atigeze asagarira inzego z’umutekano ko ahubwo ari zo zamusagariye zimubuza kujya mu kazi ke n’uwari umutwaye.

Dieudonne kandi yabwiye urukiko ko Kompanyi ISHEMA TV yanditswe kandi ifite icyangombwa cy’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.

Kuri iki, urukiko ngo rusanga kuba ISHEMA TV yanditse muri RDB bitamuha uruhusa n’uburenganzira bwo kugikoresha nk’ikigo cy’itangazamakuru mu gihe yaba adafite uruhusa rutangwa n’inzego zigenga itangazamakuru mu Rwanda na RMC irimo.

Urukiko ngo rwasanze ibyo Dieudonne yakoze bihabanye n’ingingo ya Kabiri y’itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ku butaka bw’u Rwanda.

Niyonsenga Dieudonne yari yasabye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ngo anafite n’ikibazo cy’uburwayi mu gihe mugenzi we Fidele yasabaga kurekurwa kuko ngo adashobora gutoroka ubutabera kuko asanzwe anafite umuryango wo kwitabwaho.

Urukiko icyo gihe rwo ngo rwasanze impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha zumvikana kandi ngo zikaba zikomeye koko ku buryo abaregwa bagomba gukurikiranwaho ibyaha bakekwaho bafunze.

Izi mpamvu ni zo zashingiweho urukiko rutesha agaciro ingwate Niyonsenga Dieudonne yatanze ndetse rutegeka ko we na mugenzi we Komezusenge Fidele bafungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo.

Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

UMUBAVU turabagezaho uko urubanza rwa Cyuma Hassan rwagenze.........

U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo