Menya amakuru utemerewe kubona n’impamvu

Mu mahugurwa y’umunsi umwe ku itegeko ryo kubona amakuru (Access to Information Law) yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi (Office of the Ombudsman) ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council), abanyamakuru 50 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye basobanuriwe byimbitse kuri iri tegeko mu gukomeza kubafasha gukora akazi kabo kinyamwuga.

Muri aya mahugurwa abanyamakuru batashye bamenye igihe bashobora kwimwa amakuru ariko bagasobanurirwa impamvu ndetse banamenyeshwa ayo makuru bashobora kwimwa. Nawe wakwibaza uti "Ni ryari umuntu yimana amakuru, ayo makuru umunyamakuru yakwimwa ni nk’ayahe?,.......", ibi bibazo byose urarangiza gusoma iyi nkuru wabiboneye igisubizo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, Kajangana Jean Aime ,yasabye abanyamakuru ko bajya bamenyesha uru rwego abayobozi banze kubaha amakuru mu gihe ari amakuru yemewe gutangazwa kandi afitiye abaturage akamaro.

Hari amakuru amwe n’amwe atangwa n’inzego zibyibwirije arimo nk’imiterere y’urwego, imirimo n’inshingano zarwo, ububasha n’inshingano by’abayobozi barwo, uburyo inzego z’ubuyobozi zikurikiza mu gufata ibyemezo, amategeko n’amabwiriza yose akoreshwa n’urwo rwego ajyanye n’ibyo rukorana n’abaturage cyangwa n’abandi, nyamara hari n’amakuru atemewe gutangazwa bitewe n’impamvu.(Aya makuru adatangazwa yashyizwe muri izi nzego: Top Secret, Secret, Confidential na Restricted)

Hari igihe umunyamakuru ashobora kujya kwaka amakuru akayimwa ku mpamvu zitandukanye cyangwa bitewe n’amakuru ayo ariyo. Amakuru atemewe gutangazwa arimo ashobora guhungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu, ashobora kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, ashobora kwivanga mu buzima bwite bwa muntu ariko bitari mu nyungu rusange, ashobora kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge, ashobora gutera kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta.

Mu gihe umunyamakuru cyangwa n’undi wese adahawe amakuru agenewe, urwego rw’umuvunyi rufite uburenganzira bwo gukurikirana uwo ariwe wese ubadashyira mu bikorwa iri tegeko ryemerera buri wese kubona amakuru.

Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru rigena Urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe gutanga amakuru, yaba adahari hakagenwa undi umusimbura.

Ingingo ya 8 y’iri tegeko kandi ivuga ko inzego zishyiraho abashinzwe gutanga amakuru. Inzego za Leta zose zasabwe gushyiraho no kumenyesha urwego rw’umuvunyi amazina y’abashinzwe gutanga amakuru.

Kugeza ubu Urwego rw’Umuvunyi rumaze kwakira ibibazo 21 by’abadahabwa amakuru icyakora igishimishije ubu byose byararakemuwe kandi neza. 17 muri ibi bibazo ni iby’abanyamakuru (2 amakuru y’ibanga), 2 ni iby’Abavoka, 2 ni iby’abaturage.

Abadatanze amakuru kandi bagenerwa ibihano nkuko bigenwa n’Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozo ba Leta, iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi.

Urwego rw’umuvunyi rukomeje ubukangurambaga mu bayobozi ndetse n’abanyamakuru mu gukomeza kubafasha gucengera iri tegeko ryerekeye kubona amakuru. Ni muri urwo rwego uru rwego ruteganya gukomeza gukora ubukangurambaga, gukora igenzura kuri iri tegeko, gukomeza kwakira ibibazo no gukurikirana ibibazo by’abadahabwa amakuru, icyumweru cyihariye cyo kubona amakuru (Special week for ATI) n’inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye kubona amakuru.

Uwakenera gukomeza gucengera iri tegeko ryerekeye kubona amakuru, twamwibutsa ko ari "Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru" (https://ombudsman.gov.rw/en/IMG/pdf/acces_to_information_law.pdf
)

PNG - 911.2 kb
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi mu Rwego rw’Umuvunyi, Kajangana Jean Aime yasabye abanyamakuru ko bajya bamenyesha uru rwego abayobozi banze kubaha amakuru mu gihe ari amakuru yemewe gutangazwa kandi afitiye abaturage akamaro.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo