Close MORE NEWS Niringiyimana wakoze umuhanda w’ibirometero 7 agiye guhunga iwabo kubera ishyari bamufitiye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-09-2019 saa 15:57' whatsapp Facebook Niringiyimana Emanuel wo mu Karere ka Karongi uherutse kumenyekana kubera kubaka umuhanda wa kirometero zirindwi wenyine, atangaza ko agiye guhunga iwabo akerekeza mu mujyi wa Kigali kubera abaturanyi be bakomeje kumujujubya kubera ukwamamara kwe. Nta gihe kinini gishize inkuru yúyu musore wiswe intwari nábatari bake imenyekanye. Igikorwa cyíndashyikirwa yakoze cyatumye ashimwa nábatari bake, kinamuhesha gutoranywa mu bagombaga kwita izina abana bíngagi mu gikorwa cyabereye mu Kinigi i Musanze mu ntangiriro zúku kwezi. Núbwo uyu musore abenshi bamushimye bakanamufata nkíntwari, mu maso yábaturanyi be si ko byagenze kuko bamugiriye ishyari, ndetse bakanamutera ubwoba bavuga ko bazamusanga mu nzu abamo bakayimusenyeraho nkúko yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru. Yagize ati” Urebye ntabwo merewe neza rwose nta mutekano mpafite pe! Biraterwa n’uko abaturage barimo barampiga”. Uyu musore yavuze ko ubwo aheruka kuva mu birori byo Kwita Izina, aho yari umwe mu bise amazina abana b’ingagi 25, mu gusubira iwabo yajyanye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, anamugeza iwabo mu rugo. Ngo bakihagera basanze muri ako gace hari abantu bagiranye amakimbirane aza kuvamo urugomo, bamubona azanye n’umuyobozi bagakeka ko avuye kubahururiza ngo babafunge. Ati “Nageranye na Gitifu w’Umurenge mu gace, bavuga ko ari jye uvuye kubazanira abayobozi. Bamwe barabafashe, abandi barabacika, ariko bambwira ko bazatera inzu ndaramo bakayisenya bakansangamo bakanyica, ngo ni jyewe wabazaniye abayobozi”. Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko buzakurikirana icyo kibazo. Niringiyimana avuga ko abaturage b’aho atuye bamugiriye ishyari bamuziza ko yamenyekanye cyane. Ati “Abaturage bafite ishyari ngo ndimo ndazamuka cyane”. Niringiyimana arateganya kuba agiye gucumbika ku ncuti ye ituye mu mujyi wa Kigali, hanyuma akazasubira iwabo mu gihe ubuyobozi buzaba bumwijeje umutekano usesuye. Niringiyimana yagize amahirwe yo guhura n’ibyamamare binyuranye ari nacyo gituma ab’iwacu bamugirira ishyari @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Niringiyimana wakoze umuhanda w’ibirometero 7 agiye guhunga iwabo kubera ishyari bamufitiye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-09-2019 saa 15:57' whatsapp Facebook Niringiyimana Emanuel wo mu Karere ka Karongi uherutse kumenyekana kubera kubaka umuhanda wa kirometero zirindwi wenyine, atangaza ko agiye guhunga iwabo akerekeza mu mujyi wa Kigali kubera abaturanyi be bakomeje kumujujubya kubera ukwamamara kwe. Nta gihe kinini gishize inkuru yúyu musore wiswe intwari nábatari bake imenyekanye. Igikorwa cyíndashyikirwa yakoze cyatumye ashimwa nábatari bake, kinamuhesha gutoranywa mu bagombaga kwita izina abana bíngagi mu gikorwa cyabereye mu Kinigi i Musanze mu ntangiriro zúku kwezi. Núbwo uyu musore abenshi bamushimye bakanamufata nkíntwari, mu maso yábaturanyi be si ko byagenze kuko bamugiriye ishyari, ndetse bakanamutera ubwoba bavuga ko bazamusanga mu nzu abamo bakayimusenyeraho nkúko yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru. Yagize ati” Urebye ntabwo merewe neza rwose nta mutekano mpafite pe! Biraterwa n’uko abaturage barimo barampiga”. Uyu musore yavuze ko ubwo aheruka kuva mu birori byo Kwita Izina, aho yari umwe mu bise amazina abana b’ingagi 25, mu gusubira iwabo yajyanye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, anamugeza iwabo mu rugo. Ngo bakihagera basanze muri ako gace hari abantu bagiranye amakimbirane aza kuvamo urugomo, bamubona azanye n’umuyobozi bagakeka ko avuye kubahururiza ngo babafunge. Ati “Nageranye na Gitifu w’Umurenge mu gace, bavuga ko ari jye uvuye kubazanira abayobozi. Bamwe barabafashe, abandi barabacika, ariko bambwira ko bazatera inzu ndaramo bakayisenya bakansangamo bakanyica, ngo ni jyewe wabazaniye abayobozi”. Uyu musore w’imyaka 23 avuga ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge bukamubwira ko buzakurikirana icyo kibazo. Niringiyimana avuga ko abaturage b’aho atuye bamugiriye ishyari bamuziza ko yamenyekanye cyane. Ati “Abaturage bafite ishyari ngo ndimo ndazamuka cyane”. Niringiyimana arateganya kuba agiye gucumbika ku ncuti ye ituye mu mujyi wa Kigali, hanyuma akazasubira iwabo mu gihe ubuyobozi buzaba bumwijeje umutekano usesuye. Niringiyimana yagize amahirwe yo guhura n’ibyamamare binyuranye ari nacyo gituma ab’iwacu bamugirira ishyari @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika