Nimutagura ingufuri ngo mufunge ibyo mufunga, twaziguze- Minisitiri Busingye aburira abagabo basambanya abangavu

Aburira abagabo n’abasore batera inda abangavu bibwira ko batazabiryuzwa, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yakebuye abagaragaraho iyi ngeso ababwira ko bitazabagwa neza bityo bakwiye kubyirinda.

Ubu butumwa bwo gukebura abagabo n’abasore batera inda abangavu, yabugarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage b’i Gisagara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeli 2019.

Yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikabije bityo inzego zose zigomba kugihagurukira.

Ati “Hari ikibazo dufite dushaka kurwana na cyo kuko kimaze kudutera ubwoba; aba bana b’abakobwa mureba hano mubitondere kuko ni ntakorwaho. Ibyo bintu byo gusanga abana bacu bafite imyaka 14; 15; 16 batwite bigomba guhagarara.”

Yagiriye inama abagabo bafite ingeso yo gusambanya abangavu abasaba kubireka.

Ati “Mwa bagabo mwe nimutagura ingufuri ngo mufunge ibyo mufunga, twaziguze turaza kubibafungira; mubyumve neza n’amatwi yanyu yose. Mubihorere kuko ni ntakorwaho.”

Yagarutse ku rwitwazo bamwe mu basore n’abagabo bakunze kugira bavuga ko hari abakobwa bananiranye babizanira, avuga ko ibyo bidakwiye.

Ati “Nubwo yaza (Umwangavu) akwirukanka inyuma hunga cyangwa mufate akaboko umushyire umubyeyi we umubwire uti ‘tabara uyu mwana’; umwana ni uw’umuryango ntabwo wabona umwana w’abandi agerageza kujya mu ngeso mbi ngo umwihorere witahire kuko atari uwawe.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda nk’igihugu gishaka gutera imbere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacyo kitifuza abangavu bashorwa mu mibonano mpuzabitsina n’abatwita imburagihe.

Yavuze ko batazakomeza gusa kubwira abana b’abangavu ngo birinde abagabo babashuka ahubwo abagabo nabo bakwiye kugira inshingano zo kurinda abangavu.

Ati “Ntabwo nshaka kubwira aba bana b’abakobwa ngo mwirinde abagabo nimujya mubabona mwirukanke ntimukicarane nabo, oya siko Imana yaturemye; ndashaka kubwira abagabo ngo mwirinde, abagabo ni twe dufite iyo nshingano. Abakobwa nimwidegembye nitwe dufite inshingano yo kubarinda.”

Yavuze ko ibyo bitabuza abagabo gukunda abakobwa ariko bagomba kubarinda imibonano mpuzabitsina mu gihe bataruza imyaka y’ubukure.

Bamwe mu baturage b’I Gisagara na bo bagaragaje ko babona ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe giteye inkeke. Bashinje abagabo bubatse b’abakire ko ari bo babashuka.

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bashimangiye ko ‘ingufuri’ Minisitiri Busingye yababwiye bayumvise bemeza ko yabagiriye inama nziza.

Bugirushaka Emmanuel ati “Ingufuri yanjye ni umutima wanjye kuko sinajya gutereta umukobwa kandi mfite umugore; kuko ngiyeyo naba ngiye gusenya, wa mwana nabyaye akagwingira. Kwinda ingeso mbi ni umutima w’umuntu.”

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gisagara abangavu barenga 430 batewe inda imburagihe muri uyu mwaka wa 2019.

Mu Rwanda hose imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337; mu 2018 baba 19,832; na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.


Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndora bavuze ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe giteye inkeke


Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome


Minisitiri Busingye yaburiye abagabo batera inda abangavu abagira inama yo ‘kugura ingufuri’

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Cappuccinos Kuya 29-09-2019

Ariko,nindaya muma karitsiye nazo, ntizoroshye kandi nkuru
Nimubahane nahubundi bitimo kurenga igipimo