Nigeria: Umwarimu yajyanwe mu rukiko akekwaho gukopeza umunyeshuri

Umwarimu bita Charles Adentuji wo muri Nigeria yajyanywe mu rukiko, ni nyuma yuko yakopeje umunyeshuri wari uri mu bizamini bya WAEC (West Africa Senior School Examination).

Umushinjacyaha ASP Benson Emuerhi yabwiye urukiko ko uyu mwalimu yakoze iki cyaha ku itariki ya 16 Nzeri ku kigo cya Meiran Community Junior High School I Lagos.

Yakomeje avuga ko uyu mwana w’umukobwa wari uri gukora ikizami cy’Ubuvanganzo bw’Icyongereza, ngo yohererejwe ibisubizo n’uyu mwarimu kuri Telefone igendanwa.

Ubushinjacyaha buvuaga ko uyu mukobwa yafashwe mu kizami, ari kureba ibisubizo yari yahawe n’uyu mwarimu.

Ngo si ubwa mbere kandi arezwe iki cyaha cyo gukopeza, kuko ari kuncuro ya kabiri.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo