Nigeria: Umwarimu yatangaje ko yavumbuye umuti wa Coronavirus

Mu gihe Isi ihangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus kugeza ubu kitarabonera umuti, umwarimu wo muri Kaminuza yo mu gihugu cya Nigeria, Prof. Maduike Ezeibe, yatunguranye atangaza ko yavumbuye umuti ushobora gukiza iki cyorezo.

Coronavirus ni icyorezo cyandurira mu mwuka cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize. Abamaze kwandura iyi virus ni 92,236, abo imaze guhitana ni 3,13 abakize ni 48,438.

Ezeibe yashyize ahagaragara iyi forumile avuga ko ariyo yakoresheje akora uyu muti (AI4 (SiO4) 3 + 3Mg2SiO4-2AI2Mg3 (SiO4) 3). Yagize ati “Uyu muti ukiza Covid -19 na Lassa fever”

Ni nyuma y’aho Guverinoma ya Nigeria itangarije uko umunyanigeria uzavumbura umuti wa Coronavirus na Lassa fever azahabwa ama N miliyoni 36 zihanye n’amadorali ya Amerika ibihumbi 100.

Corona Virus imaze kugera mu bihugu 79 birimo bitanu byo muri Afurika aribyo Egypt, Tunisia, Algeria, Morocco, Senegal.


Prof. Maduike Ezeibe yatangaje ko yavumbuye umuti washobora gukiza Coronavirus ihangayikishije Isi muri iki gihe


Mu bitangazamakuru byo muri Nigeria n’ibindi bitandukanye hirya no hino ni yo ntero ko Prof. Maduike Ezeibe yavumbuye umuti uvura Coronavirus

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo