Nigeria: Umupilote wa mbere w’umugore wa Kajugujugu z’intambara yapfuye

Umupilote w’umugore wari uwa mbere ubayeho muri Nigeria utwara Kajugujugu z’intambara yapfuye azize ibikomere byatewe n’impanuka yo mu muhanda, nkuko ingabo zirwanira mu kirere zabitangaje.

Tolulope Arotile yapfuye ejo ku wa Kabiri.

Iyo mpanuka yo mu muhanda ngo yabereye ku kigo cy’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kiri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Ariko itariki iyo mpanuka yabereyeho ntiyatangajwe.

Mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2017 nibwo Arotile yinjiye mu ngabo za Nigeria zirwanira mu kirere.

Itangazo ryo kuri Twitter ry’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere rigira riti "Mu gihe gito ariko cyabaye ingirakamaro yamaze mu gisirikare, nyakwigendera Arotile yagize uruhare rukomeye mu guca amabandi yitwaje intwaro muri leta zo mu gice cyo hagati mu majyaruguru".

Ryongeyeho ko yagize n’uruhare rukomeye mu guca "n’abandi bagizi ba nabi atwara indege mu mirwano yahawe izina rya ’Operation GAMA AIKI’ i Minna, muri leta ya Niger [imwe mu zigize Nigeria]".

Aya ni amwe mu mafoto yo mu bihe bitandukanye bya Tolulope Arotile nkuko tuyakesha Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere:


Tolulope Arotile yagiye ashimirwa umusanzu we mu kurwanisha Kajugujugu

Umva byinshi ’Majoro Sankara’ yahishuriye mu rukiko, Urubanza rw’’IBIFI BININI’, abasore b’i Rusizi na Nyamasheke baka abakobwa amafaranga ngo babarongore bashobora kuba bagiye guhura n’uruva gusenya n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo