Nigeria: UN yamaganye itegeko ryo gushahura abafata abana ku ngufu

Umukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, Michelle Bachelet, aramagana itegeko riherutse kwemezwa muri leta ya Kaduna muri Nigeria riteganya ibihano bikarishye ku bafata abana ku ngufu birimo kubashahura.

Iri tegeko rivuga ko umuntu w’igitsinagabo ukuze uzahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana uri munsi y’imyaka 14, azashahurwa cyangwa agahabwa igihano cy’urupfu.

Ni mu gihe umuntu w’igitsinagore ukuze uzahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana, we azacibwa udusabo dutwara intanga-ngore (trompes de Fallope) cyangwa agahabwa igihano cy’urupfu.

Mu itangazo Michelle Bachelet yasohoye avuga ati "Ibihano nk’ibi byo gushahura kimwe no gukata udusabo dutwara intanga-ngore ntibizashobora gukuraho inzitizi zose zituma abantu batabona ubutabera, kandi nta n’uko bizakuraho icyo cyaha".

Yongeraho kandi ati "Gushahura no gukata udusabo dutwara intanga-ngore bihonyora amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu abuza iyicarubozo cyangwa n’ubundi bwoko bw’ibihano buhohotera ikiremwamuntu".

Amezi makeya ashize yaranzwe n’imyigaragambyo myinshi y’abanyagihugu bamagana ko abenshi mu bafata abana ku ngufu batabihanirwa muri Nijeriya.

Kaduna ni yo leta yonyine yo muri Nijeriya yafashe itegeko nk’iri ryerekeye guhana abafata abana ku ngufu.

Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo