Nigeria: Perezida yirukanye Umugaba Mukuru w’ingabo n’abamwungirije bose

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yirukanye Abakuriye ingabo ndetse ahita ashyiraho abandi.

Bitunguranye Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Garba Shehu yatangaje amazina y’Abasirikare Bakuru basimbuye abavuyeho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo witwa Gen Abayomi Olonisakin yasimbuwe n’uwitwa Maj-Gen Leo Irabor, Umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka Lt-Gen Tukur Buratai asimbuzwa Maj-Gen I Attahiru, Ukuriye ingabo zirwanira mu mazi, Vice Admiral Ibok Ekwe Ibas yasimbuwe na Rear Admiral A Z Gambo naho Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, Air Marshal Sadique Abubakar asimburwa na Air-Vice Marshal I O Amao.

Nta mpamvu yatanzwe ku bijyanye n’impinduka zakozwe mu bayobora ingabo za Nigeria n’impamvu bose beguye.

Gusa iki gihugu ntikigeze gitekana cyane cyakomeje kuyogozwa n’umutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram, wongereye ibitero n’ibikorwa by’ubushimusi.

Amakuru avuga ko ba Guverineri ba Leta zigize Nigeria basabye Perezida gusimbuza Abakuru b’Ingabo abona ko badashoboye.

NDASABA LETA Y’U RWANDA GUHAGARIKA IYICARUBOZO, UBWICANYI NDEGAKAMERE NO KUDATANGA UBWISANZURE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo