Nigeria: Basanze abanyeshuri bakorerwa iyicarubozo abandi baziritse iminyururu

Polisi mu Majyaruguru ya Nigeria yabohoye abantu 67 yasanze bazirikiye mu ishuri rya Kisilamu ricumbikira abanyeshuri nk’uko abategetsi babivuga.

Abo ni abanyeshuri bari hagati y’imyaka irindwi na 40, babwiye polisi ko bakorewe iyicarubozo. mu buryo bunyuranye.

Mu kwezi gushize, abandi banyeshuri bagera kuri 300 b’igitsina gabo babohowe mu ishuri ricumbikira abanyeshuri muri leta ya Kaduna nabo babasanze mu buzima nk’ubu.

Amashuri ya kisilamu acumbikira abanyeshuri azwi nka Almajiris ni menshi mu Mayaruguru ya Nigeria yiganjemo idini ya Isilamu.

Mu itangazo ryasohowe ejo ku wa Mbere, polisi yavuze ko abana b’abahungu n’abagabo bari baziritse iminyururu bagakorerwa ibikorwa bibabaza umubiri, bamwe ngo baranasambanyijwe.

Umwe mu bahavanywe witwa Lawal Ahmed yabwiye Reuters ati: "Gukubitwa, kugirirwa nabi no guhanwa, nibyo badukoreraga hano, bakabeshya inkuru z’uko batwigisha. Ibyo batwigisha si iby’Imana".

Abarimu babiri ndetse na nyiri iri shuri riherereye ahitwa Daura, ari nako gace Perezida Muhammadu Buhari akomokamo, batawe muri yombi.

Abanyeshuri barenga 300 biga kuri iri shuri ariko abenshi muri bo bahise bacika bava kuri iri shuri polisi itarahagera nk’uko umunyamakuru wa BBC Ishaq Khalid abivuga.

Abari bafunzwe bari bamaze iminsi bigaragambya ndetse bamwe bakagerageza gusohoka kandi baboshye nk’uko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC.

Iri shuri rimaze imyaka ibarirwa mu macumi ryigisha ikorowani ariko rikanafatwa nk’ahantu ho kugororera abanyeshuri bafite ibibazo by’imyitwarire.


Bari bamaze iminsi bigaragambya ndetse bagerageza gusohoka kandi baboshye

Hashize igihe havugwa ibikorwa bibi mu mashuri ya kisilamu acumbikira abanyeshuri muri Nigeria.

Kuba mu gihugu nta bigo ngororamuco bihari bituma ababyeyi benshi bajyana abana babo muri aya mashuri ya kisilamu afatwa nk’ihaniro cyangwa ibohero nk’uko umunyamakuru wa BBC abivuga.

Hambere, Perezida Buhari yamaganye ibyavugwa ko hari ibikorwa bibi bikorerwa muri bene aya mashuri.

Mu kwezi kwa cyenda ubwo hari abanyeshuri bagaragajwe bakorerwa iyicarubozo mu ishuri riri Kaduna, bwana Buhari yahise asaba abategetsi b’ibanze n’aba gakondo gufatanya bagaca "ibi bikorwa byakomeje kuvugwa mu myaka myinshi ishize mu gihugu ariko ntibyitabweho".


Polisi yasanze aba banyeshuri baboshye kandi bafatwa mu buryo bubi cyane





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo