Nigeria: Abigaragambya ’bishwe barashwe’ i Lagos

Amakuru avuga ko bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa by’urugomo bya polisi ya Nigeria bishwe barashwe cyangwa bagakomereka mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Lagos.

Uwabibonye yabwiye BBC ko yabaze imirambo igera hafi kuri 20 ndetse n’abakomeretse batari munsi ya 50, nyuma yuko abasirikare babarasheho ejo ku wa Kabiri nimugoroba.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko wabonye amakuru yo kwizerwa ajyanye n’izo mpfu.

Abategetsi basezeranyije gukora iperereza kuri uko kurasa mu bigaragambya.

I Lagos no mu tundi turere hashyizweho igihe cy’umukwabu w’amasaha 24, bitatangajwe igihe uzarangirira.

Iyi myigaragambyo ni iyo kwamagana umutwe kabuhariwe wa polisi wo kurwanya ubujura (SARS), ubu wamaze kuvanwaho. Imaze hafi ibyumweru bibiri.

Avuga ku iraswa ry’abigaragambya i Lagos, Hillary Clinton wahoze ari umunyamabanga wa leta y’Amerika yasabye Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ndetse n’igisirikare "kureka kwica urubyiruko rw’abigaragambya bamagana SARS".

Odion Jude Ighalo, umukinnyi wa Manchetser United ukomoka muri Nigeria, yashinje leta ya Nigeria kwica abaturage bayo.

Mu butumwa bwa videwo yatangaje kuri Twitter, yagize ati "Ntewe isoni n’iyi leta".

Perezida Buhari yasheshe umutwe SARS ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa 10.

Washinjwaga ibirimo nko gufunga binyuranyije n’amategeko no kurasa abantu.

Ariko abigaragambya basabye ko hakorwa izindi mpinduka mu nzego z’umutekano ndetse no kuvugurura uburyo iki gihugu gitegetswe.

Guverineri Babajide Sanwo-Olu wa leta ya Lagos yavuze ko abagizi ba nabi bigaruriye iyi myigaragambyo bakaba ubu ari bo barimo kuyikora.


Abigaragambya bazibiye imwe mu mihanda y’i Lagos





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo