Niger: Mohamed Bazoum ni we watsinze amatora ya perezida yabayemo imyigaragambyo

Mohamed Bazoum wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatsinze amatora ya perezida muri Niger.

Ni amatora arimo gushimagizwa nk’aya mbere abayemo guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi, muri iki gihugu cyakunze kurangwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi. , muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba cyakunze kurangwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Yagize amajwi 55.75%, nkuko byatangajwe n’akanama k’amatora, mu gihe umukandida Mahamane Ousmane utavuga rumwe n’ubutegetsi yagize amajwi 44.25%.

Abashyigikiye Bwana Ousmane, wahoze ari perezida, bigaragambije mu mihanda, bavuga ko aya matora yabayemo uburiganya.

Ni cyo gihugu cya mbere gicyennye kurusha ibindi ku isi, nkuko urutonde ishami rya ONU/UN ryita ku iterambere ryakoreye ku bihugu 189 rubigaragaza. Mu mwaka wa 2003 ni bwo Niger yaciye ubucakara.

Iki gihugu kimaze igihe kibasiwe n’ibikorwa by’urugomo by’imitwe ibiri y’abahezanguni biyitirira idini ya isilamu ikorera mu bihugu bya Mali na Nigeria bihana imbibi nayo.

Bwana Bazoum w’imyaka 61, yari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi muri ayo matora y’icyiciro cya kabiri yabaye ku cyumweru.

Biteganyijwe ko asimbura ku butegetsi Perezida Mahamadou Issoufou, ugiye kuva ku butegetsi nyuma yo gusoza manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe.

Ariko, abashyigikiye Bwana Ousmane watsinzwe ayo matora, bateraniye mu turere dufatwa nk’utwo afitemo abayoboke benshi two mu murwa mukuru Niamey.

Umunyamakuru wa BBC Lalla Sy, uri muri Côte d’Ivoire (Ivory Coast) avuga ko amapine y’ibinyabiziga yatwitswe n’amabuye agaterwa ku modoka y’ishyaka riri ku butegetsi.

Bwana Ousmane w’imyaka 71, yabaye perezida wa mbere utowe binyuze muri demokarasi muri Niger mu mwaka wa 1993, ariko ahirikwa ku butegetsi n’abasirikare nyuma y’imyaka itatu.

Ibi byavuye mu matora by’ibanze bigomba gutegereza kwemezwa n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo