Nidukomeza gukoresha inyamaswa ibyorezo biziyongera-UN

Abahanga b’Umuryango w’Abibumbye UN/ONU bavuze ko indwara ziva ku nyamaswa zijya ku bantu ziri kwiyongera kandi bizakomeza bityo niba hadafashwe ingamba zirushijeho zo kurengera inyamaswa n’ibidukikije.

Aba bahanga baravuga ko kwiyongera kw’indwara nka Covid-19 kuva ku gushakira intungamubiri mu biva ku nyamaswa, ubuhinzi bwahinduwe n’ihindagurika ry’ikirere.

Raporo yasohowe n’abo bahanga ivuga ko ibyorezo bisuzugurwa biva ku nyamaswa byica abantu miliyoni ebyiri buri mwaka.

Covid-19 yo biteganyijwe ko izasaba isi ikiguzi cya tiliyari 9 z’amadorari ya Amerika mu myaka ibiri gusa.

Ebola, virus ya West Nile, Sars nabyo ni izindi ndwara; zavuye ku nyamaswa zikagera ku bantu.

Iyo raporo ivuga iki?

Izi ndwara ntabwo zizana. Zirazanwa, nk’uko iyi raporo y’ishami rya ONU rishinzwe ibidukikije ibivuga.

Zizanwa n’iyangizwa ry’urusobe rw’ibidukikije, urugero; iyangizwa ry’ubutaka, kubyaza umusaruro inyamaswa z’ishyamba n’iz’agasozi, ubucukuzi bw’umutungo kamere n’ihindagurika ry’ikirere.

Ibi bihindura uburyo abantu babana cyangwa babonana n’izo nyamaswa.

Inger Andersen ukuriye ishami rya ONU rishinzwe ibidukikije agira ati "Mu kinyejana gishize twabonye nibura indwara esheshatu zikomeye za virusi zo mu bwoko bwa corona.

"Mu myaka 20 ishize, ndetse mbere ya Covid-19, indwara ziva ku nyamaswa zateje igihombo cya miliyari 100 z’amadorari. "

Madamu Andersen avuga ko "miliyoni ebyiri z’abantu bo mu bihugu bikennye n’iby’ubukungu buciriritse bapfa buri mwaka kubera bene izi ndwara".

Izo ndwara zirimo nka anthrax, igituntu kiva ku nyamaswa na rabies (virus yica iva mu macandwe y’inyamaswa nk’imbwa iyifite).

Agira ati "Iyo ni imiryango ahanini ifite ibibazo by’iterambere, ibeshwaho cyane n’ibiva mu matungo kandi yegereye inyamaswa z’ishyamba n’iz’agasozi."

Urugero, umusaruro w’inyama wiyongereyeho 260% mu myaka 50 ishize nk’uko Madamu Andersen abivuga.

Ati "Twongereye ubuhinzi, twongera ibikorwaremezo tunacukura umutungo kamere byose bikorwa tubangamira aho inyamaswa ziba.

"Ingomero, ibikorwa byo kuhira n’inganda z’ubuhinzi biteza 25% by’indwara zandura ku bantu. Ingendo, ubwikorezi n’ubucuruzi bw’ibiribwa ku isi byavanyeho imipaka. Ihindagurika ry’ikirere rituma ibitera izi ndwara bikwirakwira."

Raporo y’izi mpuguke itanga inama z’uburyo bwo kwirinda ibyorezo mu gihe kiri imbere, zirimo gukoresha neza ubutaka, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no gushora imari mu bushakashatsi bwa siyansi.

Madamu Andersen ati "Siyansi yemeza neza ko nidukomeza gukoresha cyane inyamaswa no gusenya urusobe rw’ibinyabuzima, tugomba kwitegura indwara nyinshi zikomeza kuva mu nyamaswa ziza mu bantu mu myaka myinshi iri imbere.

"Mu kwirinda ibyorezo mu gihe kizaza, tugomba guhagurukira kurengera ibidukikije."


Abahanga mu byorezo bavuga ko bishoboka ko Covid-19 yaba yaravuye mu ducurama

U Bwongereza bwahagurukiye ba ruharwa mu guhonyora uburenganzira bwa muntu batibagiwe no kubica, impunzi z’Abarundi mu kababaro k’iyicwa rya bagenzi bazo, haribazwa niba koko ’IBIFI BININI’ byahagurukiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo