Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yatawe muri yombi

Uwahoze ari Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yatawe muri yombi na polisi y’iki gihugu kugira ngo ahatwe ibibazo ku bijyanye n’amafaranga yakoresheje mu matora ya 2007 ayahawe na Muammar Gaddafi mu buryo butemewe n’amategeko.

Sarkozy w’imyaka 63 yayoboye u Bufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2012. Gusa ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko atigeze yakira amafaranga yo kumufasha mu matora mu buryo bwa magendu. Avuga ko bashaka ku mwihoreraho kubera ko yafatanije na Amerika guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Gaddafi.

Ubutabera bwo mu Bufaransa butangaza ko ubwo Sarkozy yiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa muri 2007, Libya yamuhaye amafaranga arenga milliyoni 50€ z’amayero mu buryo bunyuranije n’amategeko nkuko BBC yanditse iyi nkuru ibitangaza.

Polisi kandi yatangije iperereza ku bindi byaha Sarkozy ashinjwa birimo: gukoresha ububasha afite mu buryo buhabanye n’itegeko, kunyereza umutungo wa rubanda, kunyereza amafaranga,,. Akaba yarabikoze muri Mata 2013.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Aisha Emma Kuya 20-03-2018

Ngaahooo!! Arega iyaba twamenyaga ko na nyina wundi abyara umuhungu ntitwagakwiye kwiremereza ubuse Ghadafi yahitanye byamumariye iki n’ahame hamwe rero ayabazweee!!! Yeeeeeeeee.