Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina- Perezida Magufuli abwira abakobwa

Ikibazo cy’abana bakiri bato baterwa inda zidateganyijwe kimaze kuba ingorabahizi mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye aho usanga abana b’imyaka 15-18 baterwa inda bamwe bakazibyara abandi zikabagiraho ingaruka zirimo no kureka amashuri.

Ubwo yasuraga kamwe mu turere tw’igihugu ayoboye, Perezida John Magufuli wa Tanzania yavuze ko yumiwe kuko nta gikorwa ku bagabo bateye inda abanyeshuri 229 mu karere ka Rukwa mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Ubwo yasuraga ako karere ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, Bwana Magufuli yagize ati "Leta iri gutanga uburezi nta kiguzi naho aba bagabo bo bashishikajwe no gutera inda abakobwa. Kuki nta cyakozwe kuri aba bagabo?"

Yagiriye inama abanyeshuri b’abakobwa kwanga ibishuko by’abagabo bashaka kubarangaza bababuza gukomeza kwiga.

Yagize ati "Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina. Ntimukagire ubwoba bwo gukoresha imvugo ikarishye. Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza kandi ndashaka ko mwibanda ku masomo yanyu".

Yongeyeho ati "Ikigero cy’inda ziterwa abakobwa muri aka karere [ka Rukwa] giteye ubwoba, kandi nari niteze ko abagabo 229 bateye inda abo bakobwa nsanga bafunze".

Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini avuga ko bananiwe akazi kabo.

Mu 2017, Perezida Magufuli yanenzwe bikomeye ubwo yavugaga ko abakobwa babyaye bakiri abanyeshuri badakwiye kongera gusubira ku ishuri nyuma yo kubyara.


Bwana Magufuli ashaka ko abagabo batera inda abanyeshuri b’abakobwa bafungwa

Kimwe no mu Rwanda, ikibazo cy’abangavu baterwa inda kirahangayikishije.

Mu kwezi gushize ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abagabo n’abasore batera inda abangavu ababwira ko bitazabagwa neza bityo bakwiye kubyirinda.

Yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikabije bityo inzego zose zigomba kugihagurukira.

Yagize ati “Hari ikibazo dufite dushaka kurwana na cyo kuko kimaze kudutera ubwoba; aba bana b’abakobwa mureba hano mubitondere kuko ni ntakorwaho. Ibyo bintu byo gusanga abana bacu bafite imyaka 14; 15; 16 batwite bigomba guhagarara.”

Yagiriye inama abagabo bafite ingeso yo gusambanya abangavu abasaba kubireka.

Ati “Mwa bagabo mwe nimutagura ingufuri ngo mufunge ibyo mufunga, twaziguze turaza kubibafungira; mubyumve neza n’amatwi yanyu yose. Mubihorere kuko ni ntakorwaho.”

Mu Rwanda hose imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337; mu 2018 baba 19,832; na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo