Niba yarabayeho nabi ni umuryango we wamushutse-Karasira avuga kuri Hatangimana wiyahuye

Avuga ku mukobwa witwa Hatangimana Scolastique uherutse kwiyahurira mu mujyi ku nyubako izwi nko kwa Makuza Peace Plaza, Karasira Aimable umaze kumenyekana mu bitekerezo bye atanga mu buryo butandukanye n’ubw’abandi, yavuze ko ntawamushutse ariko ngo mu gihe yaba yarabayeho nabi, ari umuryango we waba waramushutse.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, Karasira yagize ati "Ntawamushutse, niba yarabayeho nabi, ni umuryango we wamushutse, niba yarabayeho nabi, ni umuryango munini, abo biganye, abo bakoranaga, ni sosiyeti nyarwanda, ni sosiyeti ya kimuntu, iyo igomba gusa imbabazi muri rusange ariko bamwe bakaregwa rwose".

Akomeza avuga ashyigikiye ko abantu batuma umuntu abaho nabi kugeza ubwo agira agahinda ko kwiyahura, bakwiye gusaba imbabazi, ati "Ibyo nanjye ndabishyigikiye, abantu batuma umuntu abaho nabi kugeza ubwo agira agahinda nk’ako, nkanjye uvuga ko nziyahura cyangwa nakwiyahura bikakurusha uburakari, murashyira abantu mu bibazo mugashaka ko twebwe nkanjye ngende nubika urutwe, nzi ubugome mwebwe muba mufite mutera abantu ku buryo abantu biheba, umuntu akiheba...".

Ku makuru ari gucicikana avuga ko na we yaba ari mu batumye Hatangimana Scolastique yiyahura, Karasira ntiyemeranya na yo kuko ngo n’aho yiyahuriye (mu mujyi kwa Makuza Peace Plaza atarahagera.

Avuga ko uriya mwana w’umukobwa yazize kutitabwaho bityo ngo akabona abamureraga ari bo babazwa ikibazo cye.


Karasira Aimable wigeze kugacishaho mu buhanzi nka ’Prof. Nigga’, ni umugabo umaze kumenyekana mu gutanga ibitekerezo mu buryo buhabanye n’ubw’abandi ariko yibanda mu gutanga ibitekerezo ku bintu runaka abona bitagenda neza ngo bikosorwe

Umva byinshi muri Video Karasira yaganiriye natwe:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo