Niba Irani ishaka kurwana, ibyo bivuze kurangira kwayo-Perezida Trump

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburiye Irani bikomeye, avuga ko Irani yahita isenyuka ibihugu byombi biramutse birwanye.

Mu butumwa yatangaje ku munsi w’ejo ku cyumweru ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Trump yagize ati "Niba Irani ishaka kurwana, ibyo bivuze kurangira kwayo".

Yongeyeho ati "Ntuzahirahire na rimwe ushyamirana na Amerika ukundi!".

Mu minsi ya vuba ishize, Amerika yohereje ubundi bwato n’indege by’intambara mu karere k’ikigobe.

Ariko ubu butumwa bwa Bwana Trump bwo ku rubuga rwa Twitter, bwahinduye imvugo yari imaze igihe igaragaza ko intambara hagati y’ibihugu byombi idashoboka.

’Nta ntambara impande zombi zishaka’

Mu kiganiro cyatangajwe na Televiziyo Fox ejo ku cyumweru, Bwana Trump yasezeranyije ko atazareka Irani icura intwaro kirimbuzi za Nikleyeri, ariko avuga ko nta ntambara na Irani ashaka.

Yagize ati"Ntabwo ndi umuntu ushaka intambara, kuko intambara izahaza ubukungu, [kandi] intambara ihitana abantu by’umwihariko..."

Irani na yo yacubije impungenge zuko haba intambara, mu gihe ubushyamirane bukomeje gukara. Ku wa gatandatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani yavuze ko iki gihugu kidafite amashyushyu y’intambara.

Mohammad Javad Zarif yabwiye Ibiro Ntaramakuru Irna bya Leta ya Irani ati "Nta ntambara izaba kuko ntituyishaka kandi nta n’undi muntu uwo ari we wese ushobora kurota ko yahangara Irani muri aka karere".

Kuri uyu wa mbere, Bwana Zarif yavuze ko mu butumwa bwe bwo kuri Twitter Bwana Trump "yari afite icyizere cyo kugera ku byo ibindi bikomerezwa nka Alexander [the Great], Genghis [Khan] n’abandi bashotoranyi bagerageje kugeraho bikabananira".

Yongeyeho ko icyashobokera Amerika ari "ukugerageza kubaha" Irani.

PNG - 465.2 kb
Ubushyamirane bwariyongereye ku butegetsi bwa Perezida Hassan Rouhani wa Irani na Donald Trump wa Amerika

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo