Ni umuntu w’amakare cyane, Trump avuga Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yasuye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakiriwe nk’umushyitsi w’imena muri Leta ya Gujarat mu gihugu cy’u Buhinde mu rugendo rwe rwa mbere rw’akazi agiriye muri iki gihugu ashimagiza Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi ariko anavuga uburyo ari n’umuntu w’amakare cyane.

Bwana Trump yavuze ijambo ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi bari kuri Motera Stadium, ikibuga cya mbere kinini ku isi cy’umukino wa Cricket.

Abantu barenga 100,000 bari kuri icyo kibuga cyo muri iyo Leta Bwana Modi avukamo, babahaye amashyi y’urufaya ubwo abategetsi bombi bari bahinjiye.

Uru ruzinduko rwa Bwana Trump ruzibanda ku gutsimbataza umubano hagati y’ibihugu byombi bya mbere bigari mu birimo demokarasi.

Ruri kugereranywa n’urwiswe "Howdy, Modi!" - "Ikaze, Modi!", ugenekereje mu Kinyarwanda, ubwo abo bagabo bombi bahuriraga i Houston muri Amerika mu mwaka ushize, mu gikorwa cyitabiriwe n’abantu 50,000.

Bwana Trump ati "U Buhinde buzahora iteka bufite umwanya w’umwihariko cyane mu mitima yacu".

Ashimagiza Modi, ati "Buri muntu wese aramukunda, ariko reka mbabwire iki ngiki, ni umuntu w’amakare cyane. Ntabwo uri ishema gusa rya [leta ya] Gujarat, uri urugero rufatika ry’ukuntu bafite umuhate, Abahinde bashobora kugera kuri buri kintu cyose bashaka".


Abantu barenga 100,000 bari ku kibuga Motera Stadium

Ariko Bwana Trump yagiye agorwa no kuvuga amazina menshi yo mu Buhinde - kuva nko ku izina ry’umujyi ari kuvugiramo ubu, Ahmedabad, kugera kuri Swami Vivekananda, umuhanga muri Filozofiya wo mu Buhinde, ukundwa cyane na Bwana Modi.

Yanise Vedas, inyandiko za kera zo mu rurimi rwa Hindu "Vestas".

Yarangije ijambo rye agira ati "Imana ihe umugisha u Buhinde, Imana ihe umugisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika turabakunda, turabakunda cyane".

Yavuze ijambo nyuma y’irya Bwana Modi gusa BBC iravuga ko imbaga y’abantu batangiye kwitahira ubwo Perezida Trump yari ageze hagati avuga ijambo rye.

Bwana Trump yageze aho mu Buhinde mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yakirwa nk’umushyitsi w’imena ndetse n’imbaga y’abamuha ikaze bari ku mihanda itandukanye yerekeza ku kibuga yavugiyemo ijambo.

Abari ku mihanda barimo n’ababyinnyi b’imbyino gakondo zo mu Buhinde, bagaragaza umuco w’abo muri leta zitandukanye zigize icyo gihugu.


Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Modi (ibumoso) na Perezida Trump

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo