Ni inde wishe Kapiteni Thomas Sankara? Dosiye y’urupfu rwe igeze he?

Afurika muri rusange na Burkina Faso by’umwihariko, ku wa Kane bibutse Thomas Sankara, ariko nyuma y’imyaka 33 ikibazo nyamukuru kikibazwa ni "Ni inde wamwishe?".

Thomas Isidore Noël Sankara, Abanyafurika benshi bamuzi nk’umutegetsi waharaniye impinduramatwara igamije kwigira nyako kwa Afurika, yarabigerageje mu myaka ine gusa yamaze ku butegetsi.

Se Joseph Sankara, yari umu-gendarme, umuhungu we Thomas nawe winjiye mu gisirikare afite imyaka 17 mu 1966, cyari igihe cya za coup d’état nyinshi mu gihugu cye kitwaga Haute Volta.

Yize amashuri ya gisirikare, ayarangije ajya mu mirimo ya gisirikare inyuranye aza no gushyirwa mu mirimo y’abanyapolitiki, aho yagiye agaragaza ibitekerezo byo kubaka igihugu kitarimo ruswa, akarengane no kutagendera kuri politiki y’u Bufaransa.

Mu 1983 bamugize Minisitiri w’Intebe ariko hashize amezi macye ahita afungwa we n’inshuti ze, hari hashize umwanya muto Jean-Christophe Mitterrand, umujyanama kuri politiki ya Afurika wa se Perezida François Mitterand, asuye iki gihugu.

Sankara n’inshuti ze bari babangamiye inyungu z’abakoloni, u Bufaransa.

Uyu ufatwa nk’uwazanye impinduramatwara mu gihugu cye, yishwe ari ku wa Kane tariki 15/10/1987 muri Coup d’Etat. Kuva uwo munsi, umuryango we uhora usaba ko ukuri kumenyekana.

Ariko urugamba rw’amategeko rwabaye rurerure kuko imbaraga za politiki zabaye nyinshi n’amayobera atandukanye muri iyo dosiye.

Ibi ni ibintu bitanu byagufasha kumva dosiye ya Thomas Sankara n’uko ibintu byagiye bihinduka kugeza ubu ubwo umuryango we ufite "inkuru nziza".

1. Urupfu rwagizwe kirazira

Kapiteni Sankara yari afite imvugo y’ukuri kweruye iryana mu matwi y’abari baragundiriye ubutegetsi muri Afurika nyuma y’ubwigenge, kugera no ku bategetsi b’ibihugu byahoze bikoroniza Africa.

Yishwe amaze imyaka ine ku butegetsi ari kumwe na 12 mu bakoranaga na we bari mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri, gusa amaso ntiyahise yerekezwa ku nshuti ye yahise inamusimbura Blaise Compaoré.


Sankara na Blaise Compaoré wamusimbuye

Benshi babibonye nk’igikorwa cyateguriwe hanze ya Burkina Faso, ariko byahise bihinduka ’kirazira kubivugaho’ mu myaka myinshi y’ubutegetsi bwa Compaoré.

Muri icyo gihe iperereza ku rupfu rwe ryashyinguwe mu kabati, nta n’urubanza rwigeze rubaho ku byabaye kuri iyo ntwari ya Africa n’abo bari kumwe.

2. Kongera gufungura dosiye

1987-1997: Dosiye ya Sankara yari imaze imyaka 10, amategeko yateganyaga ko icyo gihe iba itacyakiriwe mu rukiko.

Kugira ngo agumane icyireze no gukomeza urugamba rwe, mu kwezi kwa cyenda 1997, Mariam, umupfakazi wa Sankara, yahise atanga ikirego arega ubwicanyi umuntu witwa X.

Iki kirego ntikitigeze gikurikiranwa kuko mu myaka 27 y’ubutegetsi bwa Blaise Compaoré urupfu rw’uwari inshuti ye Thomas Sankara rwari ikintu kitavugwaho.

Ariko ibintu byahindutse vuba cyane mu 2014 ubwo Compaoré (ubu uba muri Côte d’Ivoire) yahirikwaga ku butegetsi n’imyigaragambyo ya rubanda.

Hashize amezi atanu Compaoré ahiritswe, mu kwa Gatatu 2015, nibwo cya kirego cyongeye kwakirwa, dosiye yongera gufungurwa ariko nubwo nta perereza ryari ryakozwe nta n’umuntu uregwa.

Abanyamategeko basabye ko imibiri bikekwa ko ari iya Sankara na bagenzi be itabururwa, hagakorwa isuzuma rya ADN/DNA.

Imiryango ye yakemanze ibisubizo byatanzwe n’ibizamini byakorewe mu Bufaransa no muri Espagne; mu 2017 basabye irindi suzuma.

Naryo ryakozwe ku bikekwa ko ari ibisigazwa by’umubiri wa Thomas Sankara, ariko byerekana ko "nta kimenyetso gihuza" cyabonetse kuri iyi mibiri aho byakekwaga ko bahambwe.

3. Ni inde ukekwa n’ubutabera?


Kapiteni Thomas Sankara yishwe afite imyaka 36

"Ni inde wishe Thomas Sankara?" nicyo kikiri ikibazo nyamukuru. Gusa iki kirego kirimo amayobera ku buryo abakekwa batabura.

Kuva kuri Blaise Compaoré, abanya-Libiya, abanya-Cote d’ivoire, n’Abafaransa...

Gusa, ubucamanza muri Burkina Faso bwo hari amazina buvuga. Ku butegetsi bwa Perezida Roch Christian Kaboré, dosiye ya Sankara iri kwihuta.

Imyaka 33 nyuma, amazina y’abantu bagera kuri 12 yaravuzwe kandi bakurikiranweho ubwo bwicanyi.

Mu bashinjwa, harimo adjudant-chef Hyacinthe Kafando, umwe mu bahoze barinda Thomas Sankara, harimo na Jenerali Gilbert Diendéré.

Nubwo ibi bizanamo ubucamanza bwa gisirikare ubu biboneka ko bitazongera gufunga iyi dosiye.

4. Amaherezo igiye mu rubanza


15/10/1987, umusirikare warashe Sankara yakomeje kuba umugani na nyuma y’imyaka irenga 30

Dosiye y’iyicwa rya Sankara yavuye mu iperereza ry’ibanze yohererezwa urukiko ngo rurebe niba yajya mu rubanza.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’urugaga rw’abavoka n’abahagarariye Kapiteni Sankara rivuga ko abantu 25 bagiye kugezwa imbere y’ubucamanza.

"Blaise Compaoré bise Jubal, Hyacinthe Kafando, Gilbert Dienderé, Gabriel Tamini, Diébré Alidou n’abandi 20 bose bararegwa ibyaha birimo guhungabanya ubusugire bw’igihugu, ubwicanyi, guhisha imirambo... cyangwa ubufatanyacyaha." ni bimwe mu biri mu itangazo.

"Ni inkuru nziza", nk’uko Maitre Prosper Farma umwe mu bunganira umuryango wa Sankara yabwiye BBC Afrique.

Ati "Twari tumaze imyaka dutegereje ko iyi dosiye igezwa mu rukiko kuko ubutegetsi bwa Blaise Compaoré bwari bwarimye umuryango we amakuru kuri iyi dosiye".

"Ni intambwe ikomeye." Me Prosper Farma

5. Na kure y’imipaka ya Burkina


Yageze ku butegetsi mu 1983 nyuma ya coup d’Etat ivuye ku myivumbagatanyo ya rubanda rwamaganye Jean Baptiste Ouédraogo, Sankara yahagaritse akarengane, arwanya ruswa, ubukene no kwiba umutungo w’igihugu

Muri iki kirego cya Sankara, amaso kandi arareba i Paris. Bisabwe n’abo mu muryango we, mu 2017 umudepite w’Ubufaransa yandikiye Perezida François Hollande.

Yasabaga ko hatangazwa inyandiko zishobora gutanga amakuru afatika ku iyicwa ry’uwahoze ari perezida wa Burkina Faso.

Emmanuel Macron ageze ku butegetsi yakomerejeho. Yizeza ko inyandiko zose u Bufaransa bufite zirebana n’ubwo bwicanyi "zishyirwa ku karubanda".

Icyo cyemezo cyari kigamije kuvanaho urwicyekwe ruvugwa kuri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika izwi nka ’Françafrique’, kimwe no kwemera gutangaza inyandiko zirebana na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 byakozwe na François Hollande.

Ariko ubwo bufatanye bwa leta kuri leta n’ubucamanza bw’ibihugu byombi kugeza ubu ntabwo buragira icyo butanga.

Ikindi gihato kirimo ni Blaise Compaoré. Ese azagezwa imbere y’umucamanza? Si ibintu byoroshye gutyo...

Ubu yagizwe umuturage wa Côte d’Ivoire, kumwoherereza Burkina Faso bishobora kuba urugamba rurerure rw’amategeko na politiki kuko Côte d’Ivoire ifite politiki yo kutoherereza amahanga abaturage bayo.


Kapiteni Sankara afatwa nk’impirimbanyi y’ukuri, gushyira imbere umuturage n’agaciro ka Afurika

Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo