Ni iki kigihe guhinduka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke nyuma yuko duhawe uduhagarariye muri guverinoma

Kuri uyu wa Kane taliki ya 8/11/2018 minisitire w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase akaba by’umwihariko ushinzwe uturere tubiri tw’intara y’uburengerazuba:Rusizi na Nyamasheke yagiriye urugendo Rw’akazi mu karere ka Nyamasheke.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yakiriwe n’abayobozi batandukanye, abo mu ntara y’I burengerazuba,abo Ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, inzego z’umutekano (ingabo na Police).

Akihagera minisitiri yasabye abayobozi bose mu nzego zitandukanye gukorana umurava kugirango heswe imihigo baba barasezeranyije abanyarwanda.
Yagize ati"Abayobozi mugomba kumanuka mukegera abagenerwa bikorwa banyu aribo banyarwanda dukorera umunsi Ku munsi.
Ntabwo abayobozi tugomba kuguma mu biro gusa ahubwo tugomba kumanuka tukegera abatumye tuba abo turi,nta ruhare rw’umuturage ,ibyo dukora nibyo dushaka kugeraho byaba ari ubusa.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere Kamali Aime Fabien ,yabwiye imbaga yabari aho ko bagize amahirwe yo gusurwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati"turishimye nk’akarere kuko twasuwe namwe tubijeje gukosora ibitagenda neza".
Mu karere ka nyamasheke niho hagaragaye igwingira ry’abana (imirire mibi),abana bata amashuri Ku mpamvu zidasobanutse,abana batagejeje Ku myaka y’ubukure bishora mu burobyi mu kiyaga cya Kivu bataye amashuri.
Ibyo byose biri mu mihigo y’akarere ka Nyamasheke uyu mwaka. Meya yijeje icyemuka ry’ibi bibazo muri uyu mwaka w’imihigo 2018/2019.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba n’ushinzwe akarere ka Nyamasheke by’umwihariko(Focal Point)yabijeje ubufatanye mu buryo ubwo aribwo bwose kandi abizeza gukora nk’ikipe imwe ifite ibyiyumviro bimwe .
Yarangije ababwira ko abagendeye hamwe bashyikira rimwe naho abagenda batandukanye bashyika mu bihe bitandukanye. sinasoza ntabibukije aya magambo yavuzwe n’umuhanga:(the birds of the same feathers fly in the same direction).

Nsengumuremyi Denis Fabice
Umubavu.com.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo