Ni iki gikurikira irahira rya Perezida mushya w’u Burundi?

Nubwo u Burundi bubonye Perezida mushya, nta kwirengagiza ko buri mu bihe bidasanzwe, ni ukuvuga ibyishimo n’akababaro icya rimwe, ibyishimo byo kugira umukuru w’igihugu mushyashya n’agahinda k’undi bategereje gushyingura.

Perezida Evariste Ndayishimiye byitezwe ko azaba akuriye imihango yo gushyingura uwo asimbuye Pierre Nkurunziza watabarutse bitunguranye mu cyumweru gishize ku wa 08 Kamena 2020.

Igihe cyo kumushyingura ntabwo kiratangazwa, nyuma yo kumushyingura nibwo amabendera y’ibihugu bya Kenya, Tanzania, Rwanda na Uganda azongera kuzamuka akagera hejuru.

Bwana Ndayishimiye afite kandi inshingano yo gushinga leta nshyashya, igomba kurahirira imbere y’urukiko rw’Itegeko Nshinga (sentare yubahiriza ibwirizwashingiro) hamwe n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Inama Nshingamateka na Nkenguzamateka).

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ariko iri gusoza ikivi cyayo kuko hamaze gutorwa abadepite bashya ariko batararahira, hategerejwe n’amatora y’abasenateri (nkenguzamateka).

Inzira ebyiri zishoboka

Didace Kiganahe, umunyamategeko w’Umurundi, yabwiye BBC ko Bwana Ndayishimiye afite amahitamo abiri, mu gushyiraho Visi-Perezida na Guverinoma nshya, yombi yemewe n’amategeko.

Avuga ko Perezida mushya ashobora gutegereza inzego z’Inama Nshingamateka nshyashya zikuzuzwa kuko Guverinoma irahirira imbere y’Inama Nshingamateka cyangwa agashyiraho Guverinoma ikarahira imbere y’Inama Nshingamateka iriho ubu.

Bwana Kiganahe ati "Ibyo njyewe mbona byaba byiza ni uko yarindira Inama Nshingamateka (Inteko Ishinga Amategeko) ikajyaho, komisiyo y’amatora ikanyarutsa igihe cyo gutora abakenguzamateka (abasenateri) kuko ababatora bamaze kujyaho, abo ni abajyanama b’amakomine.

"Banyarutsa bakabaha igihe bagakora imyiyamamazo mu byumweru bibiri hakaba amatora y’abasenateri inzego zose zikaba zuzuye".

Avuga ariko ko Bwana Ndayishimiye atanarindiriye agashinga Guverinoma, ataba anyuranyije n’amategeko kuko "inama nshingamateka iriho ubu ifite ububasha bw’imirimo yose ishinzwe".

Benshi mu Burundi bafite amatsiko yo kumenya abazaba bagize Guverinoma ya Evariste Ndayishimiye.

Mu ijambo rye ejo ku wa Kane, yavuze ko mubo bari bahatanye mu matora hari abo yafashe imigambi yabo myiza azegera akabumva agafatanya nabo ku neza y’Abarundi.


Mu minsi ya vuba Bwana Ndayishimiye ategerejwe no gushyingura uwo asimbuye no gushinga leta nshyashya

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi avuze amagambo akomeye ku rubyuruko, urubanza rw’abariye miliyari za Leta rwavuzwemo abakomeye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo