Ni iki Felix Tshisekedi wemejwe burundu ko yatsinze amatora ahishiye Abanyekongo

Nyuma y’inkundura ya bamwe mu batemeranya n’intsinzi ya Felix Tshisekedi nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo babimburiwe na Martin Fayulu wahise ashyikiriza ikirego urukiko avuga ko ariwe watsinze amatora, kuri ubu amakuru mashya ni uko uru urukiko rushinzwe kurinda itegeko Nshinga ry’iki gihugu rwemeje bidasubirwaho ko uyu mukandida utavugarumwe n’ubutegesti Felix ariwe watsinze amatora.

Uru rukiko rwatesheje agaciro ikirego rwashyikirijwe na Martin Fayulu, nawe wari umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bahiganywe mu matora yo ku wa 30 Ukwezi kwa 12.

Umubavu.com twagukusanyirije bimwe mu by’ ingenzi Felix Tshisekedi wemejwe burundu ko yatsinze amatora yemereye Abanyekongo.

Tariki 4 Ukuboza 2018 ubwo Felix Tshisekedi yiyamamarizaga mu ntara ya Beni yasezeranyije Abanyekongo ko nibamutora azagarura amahoro mu ntara ya Kivu ikunze kuberamo imirwano y’ inyeshyamba.

Tshisekedi yabwiye Abanyekongo ko azahindura isura bafite ku bapolisi, abapolisi n’ abaturage bakabana neza aho kugira ngo polisi ige ihora ihanganye n’ abaturage.

Uyu mugabo ugiye kuba Perezida wa Kongo yanabwiye abaturage ko azabateza imbere Umunyekongo akajya atungwa n’amadorari y’a Amerika 11,25 ku munsi avuye ku 1,75. Iki ni ikimenyetso kimwe mu bigaragaza igihugu cyateye imbere.

Fayulu avuga ko Tshisekedi yagiranye na Perezida Joseph Kabila amasezerano yo gusangira ubutegetsi gusa ishyaka rya Tshisekedi rirabihakana.

Martin Fayulu wari uhagarariye amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi ndetse ibihugu birimo u Bufaransa n’u Bubiligi byeruye ko bimushyigikiye.

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwemeje intsinzi ya Felix Tshisekedi bidasubirwaho mu gihe habura amasaha make ngo itsinda rya Afurika yunze ubumwe rige muri iki gihugu mu biganiro byo guhuza impande zitavuga rumwe.

PNG - 988.8 kb
Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemejwe Felix Tshisekedi nka Perezida w’Abanyekongo

PNG - 771.5 kb
Urukiko rwemeje burundu intsinzi ya Tshisekedi mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wari wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyavuye mu matora

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo