Ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana babareba? Uwa ’Bannyahe’ abaza Minisitiri Shyaka

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shhyaka Anastase yagiranye n’abaturage bo mu Midugudu ya Kangondo ya 1, Kangondo ya 2 na Kibiraro ya 1 yo mu Kagali ka Nyarutarama hazwi cyane nka ’Bannyahe’ ku kibazo bamaranye igihe cy’imitungo yabo bakuwemo ariko ntibahabwe ingurane ikwiye kandi yumvikanyweho, umwe muri aba baturage yabajije Minisitiri Shyaka uburyo inzu bahatirwa kujyamo z’icyumba kimwe bazibanamo n’abana babo bakajya batera akabariro babumva cyangwa babareba.

Ibi uyu muturage yabifatiye ku biherutse kugarukwaho na bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ababyeyi bashobora kuba intandaro yo gutuma abana bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe, ibyagarutsweho mu minsi ishize ubwo Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagezaga ku Nteko Rusange Raporo ku gikorwa cyo gusesengura icyaha cyo gusambanya abana n’ubwiyongere bw’umubare w’abangavu baterwa inda.

Icyo gihe Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari ababyeyi bashobora kugira uruhare mu gutuma abana babo bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe, bitewe n’uburyo babaho mu rugo.

Yagize ati “Hari aho twagiye tubona, ukabona umuntu ufite abana barindwi barimo abana bane b’abakobwa, baba mu kazu kamwe k’icyumba kimwe n’uruganiriro, ukibaza niba we n’umugore we ibyo bintu batabikora abana babyumva cyangwa bari hafi aho, ku buryo abana na bo bagira amatsiko yo kuvumbura ibyo bintu ababyeyi babo baba barimo.”

Ikibazo cyo kuba aho abaturage ba Bannyahe bavuga ko bahatirwa kwimukira n’imiryango yabo ari hatoya ugereranyije n’umubare w’abagize umuryango, bakunze kukigaragariza ubuyobozi ariko kugeza ubu ntikirahabwa agaciro.

No mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’aba baturage bagiye kwimurwa mu Midugudu ine ya Kandongo I, Kangondo II, Kibiraro I na Kibiraro II, i Nyarutarama ahazwi nka cyane nka Bannyahe, iki kibazo cyongeye kugarukwaho na bamwe aho babwiye Minisitiri Prof Shyaka ko kwimurirwa mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro ari imbogamizi by’umwihariko ku bafite imiryango igizwe n’abantu benshi.

Amakuru ahari kuri aba baturage bagiye kwimurirwa mu Busanza ni uko bitewe n’ingano y’imitungo umuntu yari ahafite, azagenda ahabwa inzu ziri mu byiciro bitatu, iy’icyumba kimwe n’uruganiriro, iy’ibyumba bibiri n’uruganiriro cyangwa iya bitatu n’uruganiriro nk’ingurane y’aho yari atuye icyakora igice kinini cyane ni abazahabwa icyumba kimwe n’uruganiriro.

Kuri iki, hari aho Minisitiri Shyaka yagize ati "Abafite imitungo minini bizashakirwa umwanya wo kubiganiraho".

Hari umwe muri aba baturage washize amanga abwira Minisitiri Shyaka ko inzu y’icyumba kimwe itari ikwiriye umuntu ufite umuryango, byongeye wabyaye ufite abana b’ibitsina byombi, bagasaba ko iyo gahunda yasubirwamo.

Ati “Hano twese turi bakuru, twarabyaye, nkanjye mfite umukobwa w’imyaka 18, mfite n’umuhungu w’imyaka 16. Mwese mwarabyaye muzi uburyohe bw’urugo, muzi n’ibibera mu bubiri.

Yakomeje agira ati “Iyo umugore atabyubahirije, arasenya. Ndibaza nti ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana bateze amatwi, cyangwa babareba ?”

Uyu mubyeyi yavuze ko muri iyi minsi hari abagabo bafata abana babo ku ngufu bityo kuba baba munzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro bishobora gutiza umurindi iryo hohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Yagize ati “Ikindi kibabaje muri iyi minsi harimo kuvugwa ababyeyi bafata abana babo ku ngufu, abagabo bafata abana b’abandi ku ngufu, abasambanya bashiki babo, n’ubu mwumvise umugabo w’imyaka 40 wasambanyije umubyeyi we, kandi benshi tubana n’ababyeyi bacu. Ese ntimwaba mugiye guha polisi akazi katari ngombwa ?”

Yavuze ko bafite impungenge ku hazaza h’abana, asaba ko hakurikizwa itegeko, bagahabwa ingurane zikwiye mu mafaranga, bakimukira aho bashaka.

Ku ikubitiro, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko ngo abaturage 48 ari bo bagiye kwimurwa bakajya gutuzwa mu Busanza abandi na bo ngo bakazajya bimurwa buhoro buhoro gusa hari abatsembeye Minisitiri Prof Shyaka ko batazemera kwimukira muri aya mazu bubakiwe.

Benshi muri aba baturage ba Bannyahe mu biganiro bitandukanye bagiye bagirana n’UMUBAVU mu bihe bitandukanye bakunze kugaruka ku kuba ushaka iyo nzu yayihabwa ariko n’ushaka ingurane yindi akayihabwa nkuko amategeko abiteganya.

Kuri iki umwe yagize ati "Ushaka inzu bayimuhe kuko ayishimiye ariko ushaka ingurane nawe bayimuhe kuko ayishimiye kuko twese turi abanyarwanda.”

Undi ati “Ese Minisiti, abatazemera kwimuka bizagenda bite ? Uzabigenza gute ko hari abanyarwanda benshi baba bifitiye mu mufuka bazamura itaje aho ngaho, uzabigenza gute ?”.

Ibiganiro by’aba baturage n’ubuyobozi byamaze igihe kigera ku masaha atatu ariko byarangiye bisa nkaho nta mwanzuro ufashwe dore ko Minisitiri Shyaka yavuze ko ngo bazongera kugaruka bakaganira kugeza igihe bagereye ku mwanzuro mwiza.

Ibyakomeje kwibazwaho bikomeye n’aba baturage, ni impamvu ubutegetsi budashikama ngo bukurikize icyo amategeko ateganya mu mishinga yo kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu bwite ahubwo bugashaka gutwarira abantu mu kivunge bukavuga ko ngo bugiye gukurikiza amategeko hari ababihomberamo.

Nta kigeze kivugwa ku bashaka ingurane y’amafaranga banakomeza gutsimbarara ko imitungo yabo ari ntavogerwa uretse gusa kuvuga ko ngo abafite imitungo ihenze bazegerwa bakaganirizwa ukwabo. Hari abasesenguzi bavuga ko hakagombye kubaho abanyamategeko bahuza impansde zombi kugira ngo iki kibazo gikemuke mu buryo bwa burundu.

Ibi biganiro byabaye mu gihe mu Cyumweru gishize hari hongeye kuzamuka intugunda zaturutse kuri bamwe muri aba baturage bari bongeye kujya gushinga amahema mu matongo y’ahahoze amazu yabo, bamwe muri bo bafashwe n’igipolisi barafungwa bazira gusubira gushinga amahema mu matongo yabo.

Umujyi wa Kigali urabarura abasaga ibihumbi 6000 bari batuye mu bishanga barimo abagera kuri 250 bo muri Nyarutarama basenyewe amazu. Ku Cyumweru gitaha nibwo icyiciro cya Mbere kigizwe n’imiryango 48 izimukira mu Busanza mu Karere ka Kicukiro aho bubakiwe amazu.

Muri aba baturage, hari abagaragaje ko batishimiye kuba hari bagenzi babo bo mu Mudugudu wa Kibiraro ya I bo bishyuwe amafaranga mu gihe bo bahatirwa amazu gusa ubutegetsi bw’Umujyi wa Kigali bukavuga ko ngo abahawe amafaranga hashingiwe ku miterere y’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Iki kibazo cy’abaturage bo mu Midugudu ya Kangondo ya I, Kangondo ya II na Kibiraro ya I yo mu Kagali ka Nyarutarama hazwi cyane nka ’Bannyahe’, gifite umuzi mu mwaka wa 2017 aho kireba abaturage basaga 1500 bose hamwe.


Umwe mu baturage ba Bannyahe w’Umutwarasibo abaza Minisitiri uko bazajya batera akabariro abana babareba cyangwa babateze amatwi


Ishusho y’inyubako zizatuzwamo abari batuye muri Bannyahe ziri mu Busanza

UMVA IKIGANIRO ABA BANNYAHE BAGIRANYE NA MINISITIRI SHYAKA ARIKO BAGATAHA NTA MWANZURO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo