Ngororero:barinubira kwangirizwa imyaka n’abacukura amabuye

Abafite amasambu ku nkengero z’ imigezi ishokeramo amabuye y’ agaciro aturutse mu birombe biyikikije bo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero baravuga ko ari kwangizwa n’ abajya gushaka aya mabuye muri iyi migezi.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gatumba bwemeza ko budasiba guhangana n’ aba bacukura amabuye mu buryo butemewe n’ amategeko buvuga ko uretse kwangiriza abafitemo amasambu ku nkengero z’ iyi migezi, banangiza ibidukikije ndetse bakanabangamira urugomero rwa Nyabarongo dore ko imyinshi muri iyi migezi iwisukamo.

Nubwo hamwe na hamwe mu hakorerwa ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro abajya gutoragura ayashokeye mu migezi ari bo bashinjwa kwangiza ibidukikije birimo imigezi, hari n’ aho usanga kuba ubucukuzi buhakorerwa bukorwa mu buryo butari ubwa kinyamwuga ndetse bw’ akajagari ari byo bigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo