Ngororero: Umwana w’imyaka 17 arakekwaho kwica Mukase n’abana be babiri

Umubyeyi witwa Mukamunana n’abana be babiri basanzwe mu nzu bapfuye, birakekwa ko uwabishe ari umwana w’imyaka 17 uyu mugore yari abereye Mukase gusa uyu mwana biravugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mbandari Akagari ka Gaseke, Umuremge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero

Abishwe ni umubyeyi witwa Mukamunana Donatha w’imyaka 37 n’abana be babiri (2) aribo Byoseniyo Joseline w’imyaka ibiri n’amezi atandatu na Uwayezu Nyirimuhwe Valence w’umwaka umwe.

Umubyeyi yicishijwe ishoka yakubiswe mu musaya aho abamubonye bavuga ko basanze ikimurimo mu gihe bikekwa ko abana bo bicishijwe ifuni yasanzwe iruhande rwabo.

Harakekwa ko byakozwe na Bikorimana Ignace w’Imyaka 17 akaba umwana muri uru rugo bivugwa ko asanganywe uburwayi bwo mu mutw, nyakwigendera akaba yaramubereye Mukase.

Byamenyekanye nyuma y’uko nyiri rugo Burasanzwe Jean Pierre w’imyaka 41, atashye mu ma saa tatu z’ijoro, avuye gushaka ibiryo by’ingurube mu Mudugudu wa Nyamugeyo Akagari ka Ngoma Umurenge wa Kabaya agasanga imirambo ya banyakwigendera hanze agahita atabaza abaturanyi aho yabanjirije kwa Ndacyayisenga speciose watabaje ubuyobozi bw’Akagari

Uyu ukekwaho icyaha yasanzwe mu nzu muri Parafo aho yari yihishe.

Nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ibanze na RIB Sitasiyo ya Kabaya imirambo yajyanywe ku bitaro bya Kabaya ngo ikorerwe isuzumwa nkuko ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru kibivuga.

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:

.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo