Ngororero: Umugabo yicishije umugore we ishoka na we ariyahura

Uyu mugabo witwa Dusengumuremyi Amosi wo mu Mudugudu wa Ntamweru Akagari ka Gaseke Umurenge wa Kabaya yishe umugore we witwa Mukamuyombo Vestine bari bamaranye amezi atatu amukubise ishoka mu mutwe arangije na we ahita yimanika mu mugozi arapfa.

Ibi byago byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, bimenyekana ko aba bombi bapfuye mu masaha y’umugoroba.

Amakuru aturuka aho ibi byabereye avuga ko kugira ngo hamenyekane ko aba bapfuye, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abo mu muryango w’umugabo.

Ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena, nyakwigendera umugore wa Dusengumuremyi yari yahanye gahunda yo kujya guhinga na muramukazi we. Nibwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu uwo muramukazi we yabyukaga ajya kureba nyakwigendera ngo bajye guhinga ahageze asanga urugi rurakinze ahamagaye abura uwumwitaba.

Ubwo yahise ajya guhinga wenyine akeka ko bagiye bamusize ariko ageze mu murima asanga batahageze arahinga, asoje arataha.

Nyuma yahinguye arongera arahanyura asanga urugi rugikinze aragenda abwira ababyeyi be ko yagiye guha umubyizi muramukazi we none akaba yahinze wenyine atazi aho bagiye kuko urugi rukinze. Ubwo mu masasita bagiye guha ubwatsi amatungo bakeka ko aho bagiye bataraza.

Mu masaha y’umugoroba se w’umugabo na mushiki we bagiye kongera kureba ko baje bahageze basanga urugi rurakinze. Noneho umusaza arebye abona urugi rukingiye imbere nibwo yahise abwira akana gaca mu idirishya kagezemo karakingura, binjiye basanga umugore aryamye hasi yapfuye ku ruhande rwe hari ishoka bigaragara nk’aho bayimukubise mu mutwe.

Ubwo bagiye mu cyumba naho, basanga umugabo ari we muhungu wabo yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gaseke Akimana Nzayirwanda Olive yemeje ko ayo makuru ari impamo ko umugore n’umugabo bapfuye muri ubwo buryo.
Yavuze ko umugabo n’umugore mu byumweru bibiri bishize bigeze kugirana amakimbirane ajyanye no gucana inyuma ariko imiryango irabunga.

Ati "Hari hashize ibyumweru bibiri bagiranye akabazo ko gucana inyuma aho umugore ngo yahamagawe n’umuntu w’umusore, noneho umugabo aza kubigiraho ikibazo n’ababyeyi babijyamo. Ni ibyo baherukaga nta yandi makimbirane bagiranaga ngo Wenda byatugezeho cyangwa ngo bigere kuri ba Mudugudu”.

Gitifu Akimana yavuganye n’itangazamakuru ari aho kwa banyakwigendera hari hamaze kugera inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB batangiye gushaka uko bajyana imirambo kuyikorera isuzuma mu bitaro bya Kabaya.

Dusengumuremyi Amosi na Mukamuyombo Vestine bari bamaranye amezi atatu bashyingiranwe imbere y’amatego kuko basezeranye ku wa 27 Gashyantare 2020.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020, Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa, yitabye RIB, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo