Ngororero : Umugabo yakase ijosi umugore wari waje kumuraza ntiyapfa na we yiyahuye biranga

Umugabo wo mu Karere ka Ngororero uherutse gutandukana n’umugore bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, arakekwaho kugerageza kwica umugore wari waje kumuraza amukase ijosi ariko Imana igakinga akaboko, na we akagerageza kwiyahura ariko ntapfe.

Uyu mugabo yari yasuwe n’umugore wo mu Murenge wa Ngororero ubundi aranamuraza ariko ngo bigeze mu gicuku, afata icyuma amukata ijosi ashaka kumwica ariko undi ntiyapfa.

Iri sanganya ryabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 ubwo bariya bombi babanje guhuza urugwiro ariko nyuma ngo umugabo yagerageje gukata igikanu uwo mugore ntiyapfa gusa ngo yakometse bikabije.

Umugabo na we ngo yahise anywa umuti wica udukoko uzwi nka Tioda (Kiyoda) kugira ngo na we ahite apfa ariko na we ngo Imana yakinze akaboko.

Uwo mugore wari wivuganywe n’uwo mugabo bari bafitanye ubucuti, ni we watabaje inzego z’umutekano zaje zigasanga umugore avirirana zigasanga n’uwo muti wanyowe n’uriya mugabo.

Bombi ubu bari kwa muganga aho umugore arwariye mu ndembe mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK naho umugabo akaba ari mu bitaro bya Muhororo.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid watangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uriya mugabo gukora ariya mahano.

Ni kenshi humvikana impfu z’umugabo wishe umugore cyangwa umugore wishe umugabo baba barashakanye bikunze guterwa n’amakimbirane y’igihe kinini baba bafitanye mu muryango.

Inzego z’ubuyobozi, iz’ubutabera n’izishinzwe Umuryango, zikunze kugira inama imiryango ifitanye amakimbirane kwegera inzego kugira zibafashe kuyakemura aho gukomeza kurenzaho kuko ari byo bivamo impfu nka ziriya.

Ukwezi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo