Ngororero:Bamaze imyaka 8  bategereje  ingurane y’imitungo  yabo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngororero bafite imitungo ahanyujijwe imiyoboro y’umuriro wa mashanyarazi basaba guhabwa ingurane bamaze imyaka umunani bategereje.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bwatangiye ibiganiro n’ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu REG kugirango aba baturage bose bishyurwe dore ko hari n’abatangiye kuyabona.

Uyu muyoboro waturutse mu kagali ka Mugano ugafata mu kagali ka Kaseke ho mu murenge wa Ngororero, nkibisanzwe abari bahafite imitungo barabariwe banashira umukono ku masezerano yemeza umubare wa mafaranga babariwe, gusa bakomeza gutegereza none imyaka igiye kuba 4 batarayabona nubwo hari nabavugako bake cyane muribo bayabonye.

Aba baturage bashingiye ku ngaruka ubu ngo zirikubageraho ninaho bahera basaba inzego bireba kubafasha kubona ayo mafaraga bavuga ko bategereje igihe kinini.

Umuyobozi wa karere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko iki kibazo bakimenye bakaba basaba abaturage kuzuza ibyangombwa ngo bakomeze kubakurikirana maze bishyurwe.

Aba baturage barenga 40 bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 4 bategereje amafaranga y’ingurane, nabo bemeza ko hari bamwe muri bo bayabonye gusa ubuyobozi bwaka karere bwo bukabizeza nabo mu minsi yavuba barayabona cyane ko bayasinyiye.

Isango Star





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo