Ngororero: Abayobozi barimo ba ’Gitifu’ babiri RIB yabataye muri yombi

Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo.

Aba bayobozi batawe muri yombi ni batatu aho bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2020, rivuga ko abafunzwe ari Harerimana Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu ; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu.

Hafunzwe kandi na Ntashamaje Eliazar Umucungamali w’Umurenge wa Sovu, iyi Mirenge yose ikaba ari iyo muri aka karere ka Ngororero

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Abakekwa ubu bafungiye kuri RIB Post ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo